Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui nk’ahitwa Rond-Point du Serpent, insengero zari zakubise zuzuye abantu, ntabyo kwikanga Coronavirus yahejeje abandi mu ngo, maze abantu barabyina karahava, bashimira Imana ibinjije mu mwaka mushya.
Ku rundi ruhande, mu mujyi rwagati, utubari twari twafunguye kare, kuko kugera nka saa Munani henshi bateraga intebe nk’abiteze umunsi mukuru. Ni nako abafite ibyokezo bari batangiye kubikongeza mu moko menshi y’inyama ziribwa muri Centrafrique batangiye kwitegura kuzitunga ku mishito.
Ahagana saa Yine z’ijoro nibwo hatangiye kuraswa ibishashi by’umwaka mushya, nta hantu hihariye byakorewe ahubwo buri muntu wese ubishoboye yashakaga ibiri mu bushobozi bwe maze ukabona yakije umuriro mu kirere.
Abenshi mu barasaga ibyo bishashi ni urubyiruko, gusa uko byageraga saa Sita z’ijoro, mu kirere hatangiye kumvikanamo amasasu avanze na bya bishashi.
Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko ayo masasu yaraswaga mu kirere n’abasirikare ba leta bari bamaze gufata ku gacupa basazwe n’ibyishimo ubundi bakarasa mu kirere.
Twasuye umujyi wose ahagana saa Saba z’ijoro, abantu bari uruvunganzoka, nka bamwe umuntu abona iyo Rayon Sports yakinnye na APR FC i Remera iyo umukino urangiye.
Abasore bagendaga kuri moto bahagaze, bavuza amahoni, basakuza mu majwi yo hejuru, abandi bari kubyina mu muhanda rwagati bizihiwe ku buryo wabonaga neza ko umwaka bawutashye.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu muhanda kugera mu masaha y’igitondo bacunze umutekano, igikorwa batangiye saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Ni ikimenyetso cy’uko batekanye, kuko ubusanzwe iyo bikanga ikintu, bose baba bari mu ngo zabo, bavuye mu muhanda kare”.




Amafoto: Philbert Girinema - Bangui
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!