00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vital Kamerhe yemerewe kurekurwa by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 09:44
Yasuwe :

Urukiko Rusesa Imanza kuri uyu wa Mbere rwategetse kuri uyu wa Mbere ko Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arekurwa by’agateganyo.

Amakuru ava mu nzego z’ubutabera avuga ko agomba gutanga ingwate kandi akaba asabwa kugira ibindi bintu yubahiriza bitatangajwe kugeza ubu nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga.

Igisigaye ni ukumenyesha nyirubwite icyemezo cy’urukiko n’abayobozi ba gereza ya Makala afungiyemo kugira ngo bagishyire mu bikorwa.

Urukiko ruzakomeza kumukurikirana nubwo yemerewe kurekurwa.

Mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyafashwe ku wa 15 Kamena rwahanaguyeho Vital Kamerhe icyaha cyo kunyereza umutungo.

Ibibanza byose hamwe na miliyoni zirindwi z’amadolari yari kuri konti ya Kamerhe byarafatiriwe.

Vital Kamerhe yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi muri Mutarama 2019, aza gufungwa muri Mata 2020.

Urukiko Rukuru rw’i Kinshasa rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20 muri Kamena 2020 n’imirimo y’agahato kubera kunyereza umutungo wa rubanda w’arenga miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika, ikirego yari ahuriyeho n’Umunya-Liban, Samih Jammal.

Amakuru avuga ko n’ubundi Kamerhe yari amaze igihe ari iwe mu rugo mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi yemerewe kurekurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .