Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida muri RDC arembeye muri Gereza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya RDC iri kureba ko bishoboka ko uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Vital Kamerhe, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa ashobora gusohorwa muri gereza akavurwa kuko arembye cyane.

Ubuzima bwa Kamerhe bivugwa ko bukomeje kumera nabi umunsi ku wundi aho ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Nganda.

Hashize amezi umunani uyu mugabo ari muri gereza gusa ubuzima bwe bwarushijeho kuzamba mu minsi ibiri ishize, araremba. Uburwayi bwe bwatumye ku nshuro ya mbere umwe mu bayobozi b’igihugu avuga ko uyu mugabo amerewe nabi cyane.

Minisitiri wungirije w’Ubutabera muri RDC akaba n’umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi, Bernard Takaïshe, yatangaje ko yasuye Kamerhe agasanga atameze neza na mba.

Yakomeje avuga ati “Ararembye cyane”, ashimangira ko bikwiye ko afashwa kugira ngo ubuzima bwe bwitabweho “bitabaye ibyo, bizaba ibyago”. Yavuze ko nubwo afunzwe hakwiye kwigwa uburyo bushoboka ku buryo bibaye na ngombwa yakurwa muri gereza ariko ubuzima bwe bukitabwaho.

Uyu mugabo yari amaze igihe afungiye muri Gereza ya Makala iri mu Murwa Mukuru Kinshasa ku wa 23 Kanama nabwo yajyanywe mu bitaro, na mbere yaho muri Mata yari yajyanywe mu bitaro, abaganga baza no gutangaza ko afite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 kuko ari umuntu umaze imyaka irenga 30 anywa itabi.

Vital Kamerhe ararembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .