Ibi Perezida Suluhu yabigarutseho ku wa 19 Mutarama 2025, mu Nteko rusange y’ishyaka CCM yateraniye mu Mujyi wa Dodoma.
Yavuze ko Visi Perezida Dr. Philip Mpango yamusabye ko yamureka akajya kuruhuka.
Ati “Dr. Philip Mpango, Visi Perezida wacu vuba yaranyegereye angezaho icyifuzo cye cyo kwegura. Yambwiye impamvu nyinshi ariko nta n’imwe ifite aho ihuriye n’akazi ke. Yambwiye ko ubu afite imyaka 68 y’amavuko, akaba ashaka kwita cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe n’imibereho. Mu cyumweru gishize yanshyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe.”
Perezida Suluhu yakomeje avuga ko yabanje gushidikanya kuri ubu busabe, ariko nyuma yo kujya inama n’abandi aza kubyemera.
Nubwo yatanze ubwegure bwe, Dr. Philip Mpango azakomeza kuba Visi Perezida kugeza mu matora rusange ari umwaka utaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!