Iyi ndege ya gisirikare yavuye mu murwa mukuru, Lilongwe, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 10 Kamena, yerekeza ku kibuga cy’indege cya Mzuzu ariko bitewe n’ikirere cyari kibi, isubira iyo yavaga.
Mu gihe yasubiraga i Lilongwe nk’uko byasobanuwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, yaburiwe irengero. Itsinda ry’abashinzwe ubutabazi bo mu nzego z’umutekano ryiriwe riyishakishiriza mu misozi miremire iri mu ishyamba rya Chikangawa, ariko bwije itaraboneka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n’ubutumwa bigaragaza ko iyi ndege yabonetse ariko yangiritse bikomeye. Byavugwaga ko Visi Perezida Chilima yamaze gupfa.
Perezida Chakwera yatangaje ko itsinda ry’abo yohereje gushakisha iyi ndege ryamaze kumumenyesha ko yabonetse ariko ko mu bantu icyenda bose bayirimo, nta n’umwe warokotse.
Yagize ati “Itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara ryabonye iyi ndege hafi ya Hio mu ishyamba rya Chikangawa. Basanze yangiritse yose kandi nta n’umwe warokotse kuko bose bari bayirimo bapfuye. Amagambo ntabwo yasobanura uko iyi nkuru ishengura.”
Chilima yabaye Visi Perezida wa Malawi kuva mu 2014 kugeza mu 2019 ku butegetsi bwa Peter Mutharika, no kuva mu 2020 ku bwa Chakwera. Ni umwe mu bari bitezwe ko bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!