00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Malawi n’abandi icyenda bari kumwe mu ndege bapfuye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 June 2024 saa 03:04
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika ya Malawi, Lazarus Chakwera, kuri uyu wa 11 Kamena 2024 yatangaje ko Visi Perezida Saulos Klaus Chilima n’abandi icyenda bari kumwe mu ndege bapfuye.

Iyi ndege ya gisirikare yavuye mu murwa mukuru, Lilongwe, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 10 Kamena, yerekeza ku kibuga cy’indege cya Mzuzu ariko bitewe n’ikirere cyari kibi, isubira iyo yavaga.

Mu gihe yasubiraga i Lilongwe nk’uko byasobanuwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, yaburiwe irengero. Itsinda ry’abashinzwe ubutabazi bo mu nzego z’umutekano ryiriwe riyishakishiriza mu misozi miremire iri mu ishyamba rya Chikangawa, ariko bwije itaraboneka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n’ubutumwa bigaragaza ko iyi ndege yabonetse ariko yangiritse bikomeye. Byavugwaga ko Visi Perezida Chilima yamaze gupfa.

Perezida Chakwera yatangaje ko itsinda ry’abo yohereje gushakisha iyi ndege ryamaze kumumenyesha ko yabonetse ariko ko mu bantu icyenda bose bayirimo, nta n’umwe warokotse.

Yagize ati “Itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara ryabonye iyi ndege hafi ya Hio mu ishyamba rya Chikangawa. Basanze yangiritse yose kandi nta n’umwe warokotse kuko bose bari bayirimo bapfuye. Amagambo ntabwo yasobanura uko iyi nkuru ishengura.”

Chilima yabaye Visi Perezida wa Malawi kuva mu 2014 kugeza mu 2019 ku butegetsi bwa Peter Mutharika, no kuva mu 2020 ku bwa Chakwera. Ni umwe mu bari bitezwe ko bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2025.

Saulos Chilima wari Visi Perezida wa Malawi yapfiriye mu mpanuka y'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .