Joof w’imyaka 65, yagizwe Visi Perezida wa Gambia mu 2022, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’uburezi yariho kuva mu 2017 kugeza mu 2022.
Perezida Barrow abinyujije kuri Twitter yanditse ko "Joof yitabye Imana nyuma yo kurwara by’igihe gito". Icyakora, Barrow ntiyatanze amakuru arambuye arimo n’igihe yapfiriye.
Visi Perezida Joof yavuze muri Gambia mu byumweru bitatu bishize ajya kwivuriza mu Buhinde, mbere yaho yari amaze amezi menshi atagaragara mu ruhame.
Joof yari visi Perezida wa kane ukoranye na Barrow kuva yagera ku butegetsi mu 2016, atsinze Yahya Jammeh mu matora. Yari uwa kabiri kuva mu 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!