Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Daniel Kablan Duncan wari Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye ku mwanya yari ariho.

Duncan yeguye nyuma y’icyumweru kimwe uwari Minisitiri w’Intebe Amadou Gon Coulibaly apfuye.

Umunyamabanga mukuru wa Perezida muri Côte d’Ivoire yavuze ko Duncan yeguye ku mpamvu ze bwite.

Patrick Achi, umunyamabanga mukuru wa Perezida yavuze ko Duncan yagejeje ubwegure bwe kuri Perezida muri Gashyantare uyu mwaka.

Ngo habayeho kuganira kuri uwo mwanzuro, ibiganiro bya nyuma bikaba byabaye kuwa 7 Nyakanga 2020 ari nabwo Perezida Alassane Ouattara yemeraga gusinya ubwegure bwe.

Duncan yagizwe Visi Perezida wa Côte d’Ivoire mu 2017, ari nabwo bwa mbere uwo mwanya wari ushyizweho. Mbere yo kuba Visi Perezida yabaye na Minisitiri w’Intebe.

Daniel Kablan Duncan yeguye ku mpamvu ze bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .