00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virus nshya y’Ubushita bw’Inkende iteye impungenge abashakashatsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2024 saa 05:13
Yasuwe :

Abashakashatsi bari gukurikirana indwara y’Ubushita bw’Inkende ikomeje gukaza umurego hirya no hino muri Afurika, bagaragaje impungenge bari guterwa no kutagira amakuru ku bwoko bushya bwa Virus y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Clade Ib, ikaba izwiho kwandura vuba ariko nta makuru ahagije ayigarukaho.

Ubu bwoko bwatangiye kugaragara cyane mu mwaka ushize, amakuru y’ibanze akagaragaza ko bwandura vuba kurusha ubwo bwakomotseho, buzwi nka Clade I bwandura buturutse ku nyamaswa bwinjira mu bantu, ubu bukaba bumaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Clade Ib yo ishobora no kwandura iturutse ku wundi muntu.

Amakuru avuga ko ubu bwoko bushya bumaze kugera mu bihugu bine bya Afurika, aho mu kwezi gushize abarenga 222 babwanduye, naho ibihugu bya Thailand na Suede bikabona abarwayi babwo, bari bavuye muri Afurika.

Dr. Dimie Ogoina, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo ukorera Ibitaro bya Kaminuza ya Delta muri Nigeria, yavuze ko "Afurika iri guhangana n’Ubushita bw’Inkende mu buryo bwa buhumyi, ntabwo tuzi icyo duhanganye neza kuko nta makuru dufite ahagije kuri iyi ndwara."

Ubu mugabo wavumbuye bwa mbere ko Ubushita bw’Inkende ari indwara ishobora kwandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina, aherutse kuvuga ko ubwoko bushya bw’iyi ndwara bwabashije kwinjira no kuguma mu bantu mu gihe cy’umwaka umwe gusa, nyamara byarahoze bitwara imyaka itanu ku bundi bwoko busanzwe bw’Ubushita bw’Inkende.

Kimwe mu bibazo by’ingutu ni uko laboratwari zo mu bihugu bya Afurika zidafite ubushobozi buhagije bwo gusuzuma ubu bwoko bushya bw’iyi ndwara, bityo amakuru y’ubukana bwabwo akaba atazwi muri rusange, dore ko hari n’ibyago by’uko bwakwitiranywa n’ubundi bwoko busanzwe, bityo abashakashatsi ntibashobore kubona amakuru ahagije.

Abarenga ibihumbi 18 bamaze kwandura iyi ndwara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ibihugu bitandukanye bikomeje gufata ingamba zo kwirinda ko iyi ndwara yakwirakwira.

Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, buherutse gutangaza ko iki cyorezo cyugarije Isi mu rwego rwo kugifatira ingamba zikakaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .