Ibaruwa ihagarika Ntagali mu nshingano za gishumba, yanditswe tariki 13 Mutarama na Musenyeri Stephen Samuel Kaziimba Mugalu uyoboye Itorero ry’Abangilikani muri icyo gihugu.
Muri iyo baruwa, Kaziimba agira ati “N’agahinda kenshi, ndabamenyesha ko uwo nasimbuye Stanleyl Ntagali yashurashuye ku wundi mugore kandi yarabyiyemereye.”
Ibaruwa ikomeza igira iti “Ubushurashuzi bwe ni ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru. Ntagali yatengushye Imana, atenguha umugore we ndetse n’indahiro yarahiye asezerana.”
Kaziimba yakomeje avuga ko uwo yasimbuye yagambaniye abakirisitu ndetse n’ibyo yemeye ubwo yagirwaga umushumba.
Kubera izo mpamvu, Ntagali ntabwo yemerewe gutanga amasakaramentu, kwigisha cyangwa se guhagarira itorero mu buryo ubwo aribwo bwose.
Ntagali w’imyaka 65, yabaye Umuyobozi wa munani w’Itorero Angilikani rya Uganda. Uwo mwanya yawuvuyeho tariki 1 Werurwe 2020, asimburwa na Kaziimba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!