U Burundi bwohereje ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za 2023, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagiranye n’ubwa Félix Tshisekedi wa RDC muri Kanama uwo mwaka, ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ingabo z’u Burundi zatunguwe bikomeye n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, wicamo nyinshi zirimo abofisiye bakuru mu rugamba rwatangiriye muri teritwari ya Masisi, zimwe zirakomereka, izindi zifatwa mpiri, zinamburwa ibice byose zagenzuraga muri iyi ntara.
Mu kiganiro na Télévision Renaissance, Rukindikiza yagaragaje ko impamvu zatumye Perezida Ndayishimiye yohereza abasirikare b’u Burundi kurwanya M23 zirimo urwango afitiye u Rwanda kuko yatekerezaga ko rufasha uyu mutwe witwaje intwaro, urwango afitiye Abatutsi ndetse n’inyungu y’amafaranga.
Yagize ati “Yari asanzwe afitanye umubano mubi n’u Rwanda, agatekeza ko M23 yari ishyigikiwe, haba hari n’abasirikare b’u Rwanda baba bariyo, akavuga ati ‘Rero reka ngende mbarwanye muri Congo, tubipimeho, tubereke ko dukomeye kubarusha’. Ikindi, mu gutekereza ko abarwana muri Congo ari ubwoko bw’Abatutsi, ashyira hamwe Abahutu bose b’i Burundi, avuga ati ‘Tugiye kurwanya Abatutsi’.”
Rukindikiza yavuze ko Perezida Tshisekedi yasezeranyije Ndayishimiye amafaranga menshi mu gihe yakohereza ingabo z’u Burundi mu ntambara yo muri RDC, arabyemera nyamara bitari ngombwa ko afata iki cyemezo cyo kwicisha ingabo ze.
Ati “Abana b’igihugu bagiye gupfira mu kindi gihugu mu ntambara idakwiye. Agomba kubajyana aho we akura amafaranga.”
Yagaragaje ko abashoramari b’abanyamahanga bafite impungenge ko mu gihe intambara yo muri RDC iri kubera hafi y’imipaka y’u Burundi, na bwo ishobora kubugeramo, bityo ko ari yo mpamvu banga kubukoreramo ibikorwa by’ishoramari.
Yagize ati “Abaherwe, abantu bo hanze baravuga bati ‘Dushaka gushora imari’, bavuga bati ‘Abasirikare b’u Burundi bari kurwanira hafi y’imipaka yabo, none ejo batsinzwe byagenda bite’?”
Mu busesenguzi bwe, Rukindikiza yasobanuye ko umubano we w’u Rwanda n’u Burundi wazambijwe cyane n’uruhare rwabwo mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!