Aziz w’imyaka 66 y’amavuko yari umusirikare ufite ipeti rya General. Yagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Nouakchott, ari kumwe n’abo bareganwa icyenda barimo n’abahoze ari ba Minisitiri w’Intebe, abandi baminisitiri n’abacuruzi.
Bashinjwa gukoresha nabi ububasha bahawe, iyezandonke, kugira uruhare mu bucuruzi butemewe no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aziz, yageze ku butegetsi nyuma ya Coup d’etat, yabuvuyeho mu 2019 nyuma ya manda ebyiri asimburwa na Mohamed Ould Ghazouani, bahererekanyije ubutegetsi mu mahoro hagati y’abayobozi batowe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!