Khama wabaye umusirikare mukuru wanageze ku ipeti rya Lieutenant General, yayoboye Bostwana kuva mu 2008 kugeza muri Mata 2018.
Uyu mugabo w’imyaka 69 yahamagajwe n’urukiko mu murwa mukuru Gaborone, kuri uyu wa Kane. Ntabwo biramenyekana niba azitaba.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Khama aregawa hamwe n’abandi bantu bane barimo uwahoze ayobora Urwego rw’iperereza muri Botswana n’uwari umuyobozi mukuru wa Polisi uheruka guhagarikwa mu mirimo.
Uko ari batanu bashinjwa ibyaha 38 birimo kwakira ibintu byibwe, gutunga intwaro mu buryo binyuranyije n’amategeko no kuzandikisha ku mpamvu zitari ukuri.
Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10.
Mbere gato y’amatora yabaye mu 2019, Khama yeguye ku buyobozi bwa Botswana Democratic Party, ishyaka ryashinzwe na se Seretse Khama, riri ku butegetsi guhera mu 1966.
Aba muri Afurika y’Epfo guhera mu Ugushyingo 2021 nyuma yo kunanirwa kumvikana na Perezida Mokgweetsi Masisi, amushinja gukoresha igitugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!