Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinée-Bissau yatorewe kuba Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Jenerali Umaro Cissoko Embalo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinée-Bissau yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 54 % nkuko byatangaje na Komisiyo y’amatora.

Embalo w’imyaka 47 yatsinze Domingos Simões Pereira na we wigeze kuba Minisitiri w’Intebe uturuka mu ishyaka rimwe na Jose Mario Vaz usoje manda ye.

Embalo wabaye Minisitiri w’Intebe guhera 2016 kugeza 2018, afite umukoro wo guhosha imvururu za politiki zimaze iminsi muri icyo gihugu gituwe na miliyoni 1.6, no kugiteza imbere.

Guinée-Bissau ni igihugu cyakunze kurangwa n’imvururu za politiki kuva kibonye ubwigenge mu 1974 dore ko hamaze kugeragezwa coup d’etat icyenda.

Umaro Cissoko Embalo yatsindiye kuyobora Guinée-Bissau

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .