Amakuru avuga ko Kazadi yiyandikishije nk’umwe mu banyamuryango ba AFC/M23 ku wa 30 Werurwe 2025 nyuma y’uko Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa ashishikarije Abanye-Congo baba mu mahanga kwinjira muri iryo huriro avuga ko rigamije kubohora RDC.
Ubutumwa bw’amashusho bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanamo uwo munyapolitiki, Kazadi avuga ko yishimiye kuba umwe mu banyamuryango ba AFC/M23.
Yagize ati “Nishimiye kuba nasinyiye kuba umunyamuryango wa Alliance Fleuve Congo (AFC) uyu munsi. Mwakoze cyane kunyongera mu muryango. Ntewe ishema no kuba umwe muri umwe. Niteguye kwitanga uko nshoboye kose ku bw’indangagaciro dusangiye.”
Mu 2023 ubwo Kazadi yatangiraga guhatanira kuyobora RDC ari i Kinshasa kimwe mu byo yasezeranyaga Abanye-Congo harimo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Rex Kazadi yabaye mu ishyaka rimwe na na Perezida Tshisekedi rya UDPS ariko mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023 yiyamamaje nk’umukandida wigenga icyakora aratsindwa.
Kuva mu mezi make ashize AFC yagiye yiyongeramo abandi banyamurayango batandukanye basanzwe batavuga rumwe Kinshasa.
Barimo na Jean-Jacques Mamba wabaye umudepite muri RDC wavuze ko yifatanyije na AFC/M23, ndetse atamaza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo uhora yikoma u Rwanda.
Ku wa 26 Gashyantare 2024 ni bwo Mamba wabaye umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yatangaje ukwinjira kwe muri AFC ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
Muri Gashyantare 2025 AFC/M23 yiyongeyemo umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’Abanyamurenge bakunze kwicwa ubutegetsi bwa RDC bubigizemo uruhare.
Ku wa 30 Werurwe 2025 Corneille Nangaa abinyujije kuri X yashishikarije Abanye-Congo baba mu mahanga kwinijira muri AFC/M23 ababwira ko amarembo akinguye ngo bafatanye urugamba rwo gukemura ibibazo RDC ifite bakayigira igihugu gikomeye kandi gifite abaturage bunze ubumwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!