Muri Nyakanga 2019 nibwo urukiko rwahamije ibyaha Rashid Charles Mberesero ukomoka muri Tanzania, ahanishwa gufungwa burundu. Yari kumwe na Mohamed Ali Abikar na Hassan Edin Hassan bo bakomoka muri Kenya, bakatiwe gufungwa imyaka 41 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora iterabwoba.
Polisi yavuze ko Rashid Charles Mberesero yiyahuye ku wa Gatanu, muri gereza ikomeye ya Kamiti yari afungiwemo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nation.
Ubuyobozi bwa gereza yari afungiwemo bwemeje ko bwasanze umurambo we unagana ku cyuma cy’idirishya ry’icyumba yari arimo, mu ijosi rye haziritse ikiringiti yari yakebye.
We yakatiwe igifungo kirekire kurusha abandi kuko yafatiwe aho icyaha cyabereye, ananirwa gusobanura impamvu yari ari aho hantu n’icyo yahakoraga.
Igitero cyabaye muri Mata 2015 ubwo abarwanyi ba al-Shabab bitwaje intwaro binjiraga muri Kaminuza ya Garissa mu Burasirazuba bwa Kenya, babanza kurasa abayirindaga, ubundi bamisha amasasu mu banyeshuri.
Bane mu bakigabye baje kugoterwa aho bari bihishe, baza gupfa baturikanywe n’ibisasu bari bambaye. Haje kuboneka amakuru ariko ko bashakaga kwica abakirisitu, kuko bagendaga babatandukanya n’abayisilamu.
Icyo kiri mu bitero bikomeye byabaye muri Kenya, nyuma y’icyagabwe na al-Qaeda kuri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998, cyaguyemo abasaga 200.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!