Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, n’Urugaga rw’Abavoka muri Uganda.
Martha Karua yari yasabye icyangombwa cy’agateganyo cyo gukora umurimo w’ubwunganizi mu bitajyanye n’amategeko kugira ngo abone uko yunganira Besigye cyane ko ari nawe uyoboye Itsinda ry’abanyamategeko be.
Mu ibaruwa Urugaga rw’Abavoka muri Uganda rwandikiye uyu mugore, rwamubwiye ko rudashobora kumuha iki cyangombwa kuko “rwasanze icyo agishakira kiri mu mpamvu za politike kurusha uko zaba impamvu z’umwuga.”
Martha Karua yahise yamaganira kure iby’iki cyemezo cy’Urugaga rw’Abavoka muri Uganda.
Dr Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cya Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.
Uyu munyapolitiki ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Luzira, yafashwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, ubwo yari muri hoteli i Nairobi. Byasobanuwe ko icyo gihe yaganiraga n’uwamwizezaga ko azamushakira intwaro zo kwifashisha mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!