Karua yavuze ko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere i Dar es Salaam Saa Tatu za mu gitondo, abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bahise bamujyana hamwe n’abandi babiri bari kumwe barimo Gloria Kimani na Lynn Ngugi, bose bazwi mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu.
Bari bagiye muri Tanzania ku butumire bw’ihuriro ry’Abanyamategeko bo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho bagombaga gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Karua yavuze ko Pasiporo ye yahawe umuyobozi w’abinjira, nyuma aza kumenyeshwa ko batemerewe kwinjira mu gihugu.
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be babiri bagiye kongera gusubizwa iwabo.
Mu butumwa yanyujije kuri ‘X’ yagize ati “Nangiwe kwinjira muri Tanzania kandi njye na bagenzi banjye babiri dutegereje koherezwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mwalimu Nyerere Dar es Salaam”.
Martha Karua yakomeje ati “Ndibaza impamvu nk’umuturage wo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngomba kuzitirwa kugera mu kindi gihugu cyawo”.
Uyu mugore w’imyaka 67 wanigeze kuba umunyamategeko wa Dr. Kizza Besigye, yashimangiye ko kwangirwa kwinjira bishobora kuba bifitanye isano n’uko ari mu itsinda ryamaganye ifungwa rya Tundu Lissu, ufungiye ibyaha byo kurwanya ubutegetsi.
Martha Karua, Kimani na Ngugi bagombaga kujya gukurikirana iburanisha rya mbere ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, mu rukiko rwa Kisutu.
Kugeza ubu, Martha Karua n’abo bari kumwe baracyategereje gusubizwa iwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!