Umwaka wa 2020 wazamuye ubukungu bwa Elon Musk ufite sosiyete ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi n’indi ya Space X ikora ubushakashatsi mu by’isanzure, bituma aba uwa mbere ku Isi ahigitse Jeff Bezos kuri uwo mwanya.
Muri Afurika naho hari abaherwe barushijeho gukungahara babikesha akayabo bakuye mu kwiyongera kw’imigabane yabo mu bigo bitandukanye, cyangwa ugasanga ubutunzi bwabo butarahungabanye cyane bitewe n’imiterere yabwo ndetse n’izindi mpamvu, zirimo uburyo isoko ry’imari n’imigabane rya Lagos muri Nigeria ryari rihagaze neza.
Forbes yatangaje umutungo w’abaherwe 18 ba mbere batunze akayabo ku Mugabane wa Afurika, aho ku mpuzandengo umutungo wabo ubarirwa kuri miliyari 4, 1$, ukaba wariyongereyeho 12% ugereranyije n’umwaka ushize.
Abaherwe 10 ba mbere baturuka mu bihugu bine ari byo Afurika y’Epfo ifitemo bane, Nigeria batatu, Misiri babiri, na Algérie umwe.
Uru rutonde rwashyizweho abatuye muri Afurika, cyangwa abafite imishinga ifite imizi kuri uwo mugabane.
1. Aliko Dangote
Ku mwanya wa mbere w’abatunze agatubutse muri Afurika mu 2021, hari Umunya-Nigeria Aliko Dangote utunze miliyali 12, 5$. Umutungo we wiyongereho miliyari 2$ ugereranyije n’umwaka ushize, zivuye mu kongerera agaciro ka 30% imigabane y’uruganda rwe rukora sima, Dangote cement.

2. Nassef Sawiris
Uwa kabiri ni Umunya-Misiri, Nassef Sawiris, utunze miliyari 8,5$ akesha ahanini imigabane isaga 6% afite mu ruganda rw’Abadage rukora imyenda ya siporo, Adidas.

3. Nicky Oppenheimer
Umwanya wa gatatu uriho Umunya-Afurika y’Epfo, Nicky Oppenheimer ufite miliyari 7,9$. Uyu muherwe ubutunzi bwe abukesha ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, DeBeers, yarazwe akanakibera umuyobozi kugeza mu 2012, ndetse akagurisha imigabane ingana na 40% umuryango we wari ufite muri icyo kigo. Iyo migabane yaguzwe ku gaciro ka miliyari 5.1$.

4. Johann Rupert
Ku mwanya wa kane hari Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert, utunze miliyari 7.4$. Uyu mugabo ubutunzi bwe abukura kuri sosiyete ayoboye igurisha ibicuruzwa bihenze mu Busuwisi, Compagnie Finaciere Richemont, yashinzwe mu 1998.
Ni sosiyete yatangijwe n’ikigo cy’ishoramari, Remgro, cyashinzwe na se mu myaka ya 1940, ndetse akaba afite imigabane ya 7% muri icyo kigo, akanagira indi ingana na 25% mu kigo cy’ishoramari cya Reinet yatangirije mu Busuwisi mu 2008.

5. Mike Adenuga
Uwa gatanu ni Umunya-Nigeria, Mike Adenuga, winjiriza mu bikorwa bya sosiyete ye Globacom y’itumanaho rya telefoni. Kugeza ubu ifatwa nk’iya gatatu muri Nigeria aho ikoreshwa n’abasaga miliyoni 55.
Adenuga atunze miliyari 6,3$, akura muri iyo sosiyete ndetse n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

6. Abdulsamad Rabiu
Ku mwanya wa gatandatu hari Umunya-Nigeria, Abdulsamad Rabiu, utunze miliyoni 5,4 $. Ubutunzi bwe bushingiye ahanini ku bucuruzi bwa sima n’imitungo yarazwe na se.
Afite imigabane ingana na 98.5% mu kigo yashinze gikora sim kikanayicuruza muri icyo gihugu, BUA Cement Plc, gifatwa nk’icya kabiri gikomeye mu bikora sima muri icyo gihugu nyuma ya Dangote Cement.
Rabiu kandi mu 2020 yatangije ikindi kigo gikora sima kikanayicuruza mu Majyaruguru y’icyo gihugu, Obu Cement, ndetse akora n’ibindi birimo gutunganya isukari.

7. Issad Rebrab
Ku mwanya wa karindwi hari Umunya-Algérie, Issad Rebrab, utunze miliyari 4.8$. Amafaranga ye bivugwa ko ayakura ahanini mu kazi ke nk’umuyobozi w’ikigo gitunganya isukari muri icyo gihugu, Cevial.
Cevital ni kimwe mu bigo bikomeye bitunganya isukari mu Isi, aho gitunganya toni miliyoni 2 ku mwaka. Icyo kigo kandi gifite sosiyete nyinshi mu Burayi, zirimo ikorera ibikoresho byo mu rugo mu Bufaransa, ikora amabati mu Butaliyani, ndetse n’indi itunganya amazi mu Budage.

8. Naguib Sawiris
Uwa munani ni Umunya-Misiri, Naguib Sawiris, ufite miliyari 3.2$. Uyu mugabo uva inda imwe na Nassef Sawiris uri ku mwanya wa kabiri mu baherwe ba Afurika mu 2021, yinjiriza mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Ubu ni umuyobozi w’ikigo gishora imari mu ikoranabuhanga n’itumanaho, Orascom TMT Investments, gikorera mu bihugu bitandukanye birimo u Butaliyani, Misiri n’ibindi.
Afite imigabane ingana 88% mu kigo cya Euronews, ndetse akagira hoteli ku kirwa cya Caribbean yitwa Silversands imwinjiriza atari macye.

9. Patrice Motsepe
Ku mwanya wa cyenda hari Umunya-Afurika y’Epfo, Patrice Motsepe, utunze abarirwa muri miliyari 3$. Yinjiriza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane ko ari we muyobozi w’ikigo cya African Rainbow Minerals, gikorera iyo mirimo muri Afurika y’Epfo.
Mu 2016 yatangije ikindi kigo gikora ishoramari ryibanda mu bindi bihugu bya Afurika, African Rainbow Capital. Afite kandi imigabane mu kindi kigo kizwi cyane cya Sanlam, ndetse ni umuyobozi akaba na nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mamelodi Sundowns.

10. Koos Bekker
Umuherwe uza ku mwanya wa 10 muri Afurika mu 2021, ni Umunya-Afurika y’Epfo, Koos Bekker, utunze miliyari 3$. Uyu yinjiriza mu bikorwa by’itumanaho, aho yafashe ikigo Naspers ayoboye, cyari gisanzwe gikora itangazamakuru, akagihinduramo igikora ubucuruzi n’ishoramari cyifashishije murandasi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!