00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu mu nda y’ubutegetsi bwa RDC; CNDD FDD mu rugendo rwo gushimagiza Perezida: Amakuru yo mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 01:56
Yasuwe :

Nyuma y’ifungwa rya Gen Philémon Yav, ashinjwa kugirana umubano na leta y’amahanga, umwuka ni mubi mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), dore ko hari abandi basirikare 75 batawe muri yombi baregwa ubufatanyacyaha na we.

Gen Yav wayoboraga akarere ka gatatu ka gisirikare gahuza intara eshanu za Tshopo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema, yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri.

Akekwaho ko yagiranye ibiganiro n’abasirikare bo mu kindi gihugu, ngo abe yafasha umutwe wa M23 kwinjira mu mujyi wa Goma. Ni ho hashingirwa icyaha cyo gukorana n’umwanzi n’ubugambanyi.

Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, ubutegetsi bwa RDC ntibuhwema gushinja u Rwanda kuwushyigikira yaba mu kuwuha abarwanyi n’intwaro.

Ibiregwa Gen Philémon Yav hari abasanga bitangaje cyane bakibaza niba ari we muyobozi wenyine wa RDC ugiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu kindi gihugu.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano za RDC yahamije ko kuva mu 2019 kugeza mu 2021 hagati Perezida Tshisekedi ubwe yavuganaga mu buryo butaziguye n’umuyobozi wa M23 Sultan Makenga, kuri telefoni.

Gutabwa muri yombi gutunguranye kwa Gen Philémon Yav, bishingiye ahanini ku kibazo cy’ingutu kiri muri FARDC. Abasirikare bakuru bamaze gucikamo ibice bibiri bihanganye. Ku ruhande rumwe hari abari kuri Perezida Tshisekedi abandi bari ku ruhande rwatsimbaraye kuri Joseph Kabila rurimo Gen Philémon Yav.

Mu mugambi wo kwikiza abo batavuga rumwe mu gisirikare, Tshisekedi yahamagaje Général-major Peter Nkuba Cirimwami, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri.

Cirimwami yashinjwe gukorana na FDLR ubwo yari ahanganye n’abarwanyi ba M23 muri Kivu y’Amajyaruguru mbere y’uko bafata Bunagana.

Guhamagazwa kwa Gen Cirimwami ndetse no gutabwa muri yombi kwa Philémon Yav, birerekana nta gushidikanya ubushake n’imbaraga Tshisekedi ari gushyira mu mugambi we wo kwigizayo abasirikare akeka ko bakorana n’abarwanyi ba M23 cyangwa FDLR.

Hari kandi Colonel Augustin Kahombo ambo, watawe muri yombi mu cyumweru gishize agafungirwa i Goma akekwaho kuroga Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba, wayoboraga ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2022.

Abasesenguzi bemeza ko Tshisekedi arimo gukoresha ingufu zose kugira ngo abashe kugenzura igisirikare ari yo mpamvu agenda akura ku myanya bamwe agashyiraho abandi yizeye.

Byitezwe kandi ko azakomeza gukora impinduka mu gisirikare nk’uko yabikoze akigera ku butegetsi. Guta muri yombi abasirikare, hari ababona ari uburyo bwo gushaka igisobanuro cy’uburyo ibihe bidasanzwe yashyizeho muri za Kivu ntacyo byagezeho ndetse no kunanirwa kwigarurira Bunagana imaze iminsi 100 mu maboko ya M23.

Mu kiganiro yagiranye na RFI na France 24 i New York, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati "Yashinjwe na bagenzi be ko yabegereye mu izina ry’u Rwanda, abasaba kuzigirayo kugira ngo M23 ibashe gutambuka, yongere gufata umujyi wa Goma. Ni ibyo numvise, abagenzacyaha barimo kubikurikirana, nzamenya byinshi nimba nasubiye mu gihugu."

RFI yatangaje ko hari n’abandi basirikare benshi bamaze gutabwa muri yombi mu ntara za Kivu no muri Lualaba, aho ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, abasirikare bakoze isaka ridasanzwe kuri hoteli ya Général Philémon Yav.

Gen Yav ni umusirikare wubashywe cyane muri RDC, ndetse yanahawe izina ry’Igisamagwe cy’i Katanga (le tigre katangais).

Yayoboye urugamba mu bice bitandukanye birimo Amajyaruguru ya Katanga, muri Kivu y’Amajyepfo no mu ishyamba rya Kahuzi-Biega mu rugamba rwo guhangana na FDLR.

Gen Philémon Yav, ashinjwa kugirana umubano na leta y’amahanga

Abarwanashyaka ba CNDD FDD mu rugendo rwo gushimagiza Perezida

Mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanashyaka ba CNDD FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu BUrundi bahuriye mu rugendo rwo gushimira umukuru w’igihugu ku bikorwa amaze kugeza ku Barundi.

Mu Mujyi wa Bujumbura humvikanaga amajwi y’ibyishimo n’indirimo z’Abagumyabanga ( abarwanashyaka ba CNDD FDD), bari bavuye mu bice byose by’igihugu.

Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa bya politiki n’ubutabera muri CNDD FDD, Godelieve Nininahazwe, yashimiye abagumyabanga ku bwo guhurira hamwe ari benshi muri iki gikorwa.

Ati “Dushyigikiye Perezida wacu ku bw’ibyemezo yafashe kuko tuzirikana ko ari we ishyaka ryatanze ngo aduhagararire.”

Nininahazwe yasobanuye ko Perezida Ndayishimiye ari umukuru w’Abarundi bose aho kuba uw’abantu ku giti cyabo. Yasabye gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Perezida.

Kenya: Inzu y’amagorofa atandatu yahirimye

Ibikorwa by’ubutabazi byatumye umwana umwe atabarwa avanwa mu bisigazwa by’inzu y’amagorofa atandatu nyuma y’aho ihirimye rwagati muri Kenya.

Uretse uwo mwana abandi benshi babashije gukurwamo ari bazima nyuma yo kugwa kw’inyubako bari barimo iherereye ku gace ka KIambu nk’uko byatangajwe na guverineri w’aka karere, Kimani Wamatangi.

Yavuze ko bikekwa ko hari abashobora gupfa bazize ibikomere.

Impamvu yatumye iyo nzu ihirima ntiziramenyekana ariko bivugwa ko yari icyubakwa

Abatangabuhamya babwiye BBC ko yagwiriye indi nzu byari byegeranye kandi ko bikekwa ko hakiri abantu bapfukiranwe n’ibisigazwa by’ibikoresho by’ubwubatsi batarabasha gukurwamo.

Amafoto yagiye hanze yerekanye abantu bacukura bagerageza gutabara abagihumeka.

RDC: Umutekano muke mu Burasirazuba wagize ingaruka ku ngagi zo mu misozi

Ingagi zo mu misozi zikomeje kubangamirwa n’ibikorwa birimo ibya ba rushimusi, gutsemba amashyamba n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho zimaze imyaka myinshi zituye mu mashyamba y’inzitane mu ruhererekane rw’imisozi y’ibirunga.

Imirwano yubuye hagati ya M23 n’ingabo za leta muri Werurwe yatumye abarinzi ba pariki batabasha kongera kugera ku musozi wa Mikeno ufatanye n’ahatuye ingagi zo mu misozi.

Ku bw’ibyo izo ngagi zimaze hafi amezi atandatu zidakurikiranwa nk’uko umurinzi wa Pariki ya Virunga yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa.

Yagize ati “Ibitero bya M23 byagize ingaruka mbi ku ngagi zo mu misozi n’ikurikiranwa ryazo muri Pariki ya Virunga. Kugeza ubu inyeshyamba zigaruriye agace kari gatuyemo ingagi. Ntituzi uko zirya n’uko zivurwa mu gihe zirway, ikindi nta n’ubwo tuzi umubare w’izavutse cyangwa izapfuye.”

Ingagi zo mu misozi mu Burasirazuba bwa RDC zimerewe nabi

Centrafrique: Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka yagejejwe imbere ya ICC

Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame y’idini ya Islam wakuyeho Perezida wa Centrafrique mu 2013, Mahamat Said yagejejwe mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Uyu mugabo w’imyaka 52 akurikiranyweho ibyaha birindwi by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yashinjwaga n’Urukiko.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa birimo iyicarubozo, gufunga binyuranyije n’amategeko n’itoteza, Mahamat Said, yabwiye inteko y’abacamanza ko adakwiye kubihamywa.

Mahamat ashinjwa ko yari ayoboye ikigo cyakoreraga mu Murwa Mukuru Bangui kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2013 akaba ari ho we ubwe n’abarwanyi b’umutwe wa Seleka bafungiraga abo bitaga ko bashyigikiye uwahoze ari Perezida, Francois Bozizé mu buryo bwa kinyamaswa.

Umushinjacyaha muri uru rukiko, Karim Khan yabwiye abacamanza ko we n’itsinda rye bagombaga kugaragaza uburyo Said ahamwa n’icyaha mu rubanza rwagombaga kuba mu mezi yashize.

Imirwano yabereye i Bangui mu 2013 hagati y’abarwanyi ba Seleka bambuye ubutegetsi Bozize n’inyeshyamba z’abakirisitu ziswe anti-Balaka yasize benshi bishwe abandi bakurwa mu byabo.

Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi rwataye muri yombi babiri mu bari abayobozi ba anti-Balaka barimo uwitwa Alfred Yekatom na Patrice-Edouard Ngaïssona bari guurikiranirwa hamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .