Urumogi rwo muri Lesotho rwemerewe kugurishwa mu Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwo muri Lesotho, MG Health, rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi rwemerewe kugurisha ibyo rukora mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Urwo ruganda kuri uyu wa Kane rwatangaje ko rwahawe icyemezo cy’ubuziranenge kigaragaza ko uburyo batunganyamo urumogi bihuye neza n’amabwiriza akoreshwa mu nganda zitunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi ku mugabane w’u Burayi.

BBC yatangaje ko Lesotho ibaye igihugu cya mbere cyemerewe kohereza mu Burayi urumogi rwifashishwa mu bijyanye n’ubuvuzi.

Umuyobozi wa MG Health, Andre Bothma, yavuze ko biteguye gutangira kohereza ku isoko ry’u Burayi guhera muri Kamena 2021.

Lesotho nicyo gihugu cya mbere cya Afurika cyemeye ihingwa ry’urumogi ku mpamvu zo kwifashishwa mu buvuzi. Hari mu 2017

Urumogi rwatunganirijwe muri Lesotho rwemerewe kugurishwa ku isoko ry'u Burayi ku mpamvu z'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .