Uyu mwanzuro watangarijwe i Hague mu Buholandi ahakorera urwo rukiko ku itariki 5 Gicurasi 2025.
The East African yanditse ko abacamanza bo muri uru rukiko bavuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego bitewe n’uko n’ubwo UAE yasinye ku amasezerano mpuzamahanga yo guhana no gukumira icyaha cya Jenoside ariko hari ingingo itasinyeho.
Iyo ngingo ni iya IX y’ayo amasezerano yo mu 1948 iteganya ko Urukiko Mpuzamahanga rwa Loni (ICJ) rushobora kuburanisha ibirego bya Jenoside bishinjwa ibihugu byasinye ayo masezerano.
Iyo ngingO UAE ntiyayemeye ngo iyisinyeho bivuze ko urwo rukiko rutemerewe kuburanisha ibirego biyishinja ibijyanye na Jenoside.
UrU rukiko rwanahise rugaragaza ko rudashobora gufata umwanya wo kumva uruhande rurega ndetse no gutegeka ko ibyaha bya Jenoside biri kubera i Darfur bihagarikwa nk’uko Sudani yari yabisabye.
Nyuma y’uwo mwanzuro Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yatangaje ko impamvu rutaburanishijwe ari uko UAE itemerewe kuburanishwa na rwo ku cyaha cya Jenoside.
Ibyo ariko ngo ntibivuze ko hatari ibimenyetso ko icyo gihugu cyafashije RSF gukora ubwicanyi i Darfur ndetse Sudani ngo izakomeza gushakisha ubundi butabera kugeza igihe UAE ibiryojwe.
Ni mu gihe UAE yishimiye uwo mwanzuro w’urukiko ivuga ko ibyo Sudani yaregeraga nta shingiro bifite.
Intambara muri Sudani yubuye mu 2021 nyuma yo kutumvikana kwa Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman wari uyoboye Igihugu na Mohamed Hamdan Dagalo wari umwungirije akanaba umuyobozi wa RSF.
Bananiwe kumvikana ku bijyanye no kwinjiza mu ngabo z’igihugu abagize RSF nka kimwe mu byo bari bemeranyijweho mu 2021 ubwo bafatanyaga guhirika ubutegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!