Urukiko rwa EAC rugiye kugaragaza aho ruhagaze ku cyemezo cya Museveni cyo kuguma ku butegetsi

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2020 ruzafata umwanzuro ku cyemezo cya Perezida Museveni cyo kongera imyaka 34 amaze ku butegetsi, akiyamamaza mu matora ataha.

Ni nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko umenyererwe mu kugaragaza ibitagenda muri Uganda, Male Hassan Mabirizi Kiwanuka, wasabye urukiko rwa EAC kugaragaza niba umwanzuro w’urukiko rurinda itegeko nsinga rya Uganda wo kongera manda no gukuraho imyaka ntarengwa ya Perezida, uhabanye n’amasezerano ya EAC kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza.

Mabirizi wijyanye ku cyicaro cy’urwo rukiko muri Arusha ari wenyine, “Arasaba ibwiriza ry’agateganyo, ribuza Guverinoma ya Repubulika ya Uganda gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Itegeko nshinga ryo mu 2018.”

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Guverinoma ya Uganda ihagarariwe n’intumwa Nkuru ya Leta, George Kallemera, yashimangiye ko icyemezo cyo kongera manda ntacyo gitwaye, asaba ko ibikubiye mu nyandiko bagejejweho byateshwa agaciro kuko bidafite ishingiro.

Perezida Museveni aheruka gusinya itegeko rikuraho imyaka 75 Perezida atagomba kuba arengeje, nyuma yo gutorwa n’abagize Inteko Ishinga amategeko mu 2017.

Itegeko nshinga rya Uganda ryo mu 1995 ryabuzaga umuntu uri munsi y’imyaka 35 n’urengeje 75 kuba Perezida.

Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yagiye ku butegetsi mu 1986. Aheruka gutangwaho umukandida n’ishyaka NRM mu matora azaba mu 2021.

Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yagiye ku butegetsi mu 1986

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .