CLG yo muri Afurika y’Epfo yafashije Leta ya RDC gukurikirana ruswa n’inyerezwa ry’umutungo ryakozwe na Glencore cy’Abasuwisi gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imirimo ya CLG yashingiye ku masezerano yagiranye n’ikigo cya RDC gishinzwe gukumira no kurwanya ruswa (APLC) mu 2022. APLC ni yo yari ihagarariye Leta.
Umunyamategeko Damian Williams yagize ati “Glencore yatanze ruswa kugira ngo ihabwe amasezerano ya peteroli, yishyura kugira ngo idakorerwa ubugenzuzi, yishyura abacamanza kugira ngo ntibayiburanishe.”
Damian yakomeje avuga ko Glencore “Yatanze ruswa kugira ngo yinjize amafaranga, miliyoni amagana z’amadolari kandi yarabikoze, byemerwa kandi bishyigikirwa n’abayobozi bakuru.”
CLG yemeza ko yakoze ibyo yasabwaga na Leta ya RDC, igaruza arenga miliyari 1,5 z’Amadolari, ariko ntiyayishyura amafaranga yayemereye mu masezerano. Ni bwo yafashe icyemezo cyo kwitabaza uru rukiko mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kugira ngo itaburanishwa, Leta ya RDC yagaragaje ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha ibirebana n’amasezerano y’akazi.
Uru rukiko rwagaragaje ko icyifuzo cya Leta ya RDC nta gaciro gifite, rusobanura ko gushyira iyi dosiye mu cyiciro cy’ububasha byatinza urubanza, bikanatwara ikindi kiguzi kitari ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!