Mu Ntangiriro z’Ukwakira 2024 nibwo Johan Borgstam watangiye inshingano ze muri Nyakanga 2024, yageze i Kinshasa muri RDC, mu ruzinduko rwagombaga gusiga abonanye na Perezida w’iki gihugu.
Uyu mugabo yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Gracia Yamba Kazadi, Intumwa nkuru mu biganiro bya Luanda ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, Sumbu Sita Mambu ndetse na Ambasaderi wa EU muri Congo, Nicolás Berlanga-Martinez.
Byari byitezwe ko ku wa 9 Ukwakira 2024, Johan Borgstam yagombaga kugirana ibiganiro na Félix Tshisekedi, gusa byarangiye bitabaye ndetse ntihatangazwa impamvu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko izi mpinduka zatewe na gahunda nyinshi Perezida Tshisekedi afite, gusa kuri benshi ibi byafashwe nk’ikinyoma cyambaye ubusa, cyane ko nta kindi gikorwa Perezidansi yagaragaje ko uyu mukuru w’igihugu yitabiriye kuri uwo munsi.
Amakuru yashyizwe hanze na Africa Report, avuga ko Tshisekedi yafashe iki cyemezo kuko akirakajwe n’amasezerano EU yagiranye n’u Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ayo masezerano yasinywe tariki 18 Gashyantare hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.
Impande zombi zizafatanya mu guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu itunganywa ry’ayo mabuye hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe.
Iby’ayo masezerano bimaze kujya hanze, Guverinoma ya Congo yarabyamaganye ndetse Ambasaderi wa EU i Kinshasa arahamagazwa ngo atange ibisobanuro.
Uretse iyi mpamvu, bivugwa ko kandi RDC yarakajwe uyu muryango ukomeje ibiganiro byo gukomeza gutera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ku wa 11 Ukwakira 2024, Johan Borgstam yahise akomereza uruzinduko rwe mu Rwanda, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, byagarutse ku mutekano mu Karere.
Igitekerezo cyo gushyiraho Intumwa Yihariye ya EU muri aka karere cyaturutse ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikarimo, uyu muryango ukaba wizera ko ishobora kuwufasha gutanga umusanzu mu kuyakemura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!