00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku hazaza ha Laurent Gbagbo wasubiye muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Kamena 2021 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka icumi hanze y’igihugu, Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yagarutse mu gihugu cye kuri uyu wa Kane nyuma y’uko Leta y’icyo gihugu imuhaye uburenganzira bwo kugaruka.

Ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege, yahawe imodoka irinzwe bikomeye akomereza ku biro by’ishyaka rye mu murwa mukuru rwagati.

Inzego z’umutekanoi zahanganye n’abashyigikiye Gbagbo kugeza ubwo hitabazwaga imyuka iryana mu maso nkuko Africa News yabitangaje.

Nyuma yo kugera ku cyicaro cy’ishyaka rye, Gbagbo yavuze ko yabyiyumvagamo ko umunsi umwe azagaruka mu gihugu cye.

Yagize ati “Nishimiye kuba ngarutse muri Côte d’Ivoire kuko nari mbizi ko ariho nturuka nubwo nari ndi muri gereza. Nari mbizi ko iwacu ari muri Afurika, Afurika yose yari inshyigikiye.”

Mu 2010 nibwo imvururu zatangiye muri Côte d’Ivoire nyuma y’amatora yatsinzwemo na Alassane Ouattara uri ku butegetsi ubu. Gbagbo yanze kuva ku butegetsi abuvaho ku ngufu.

Muri izo mvururu zo kwanga kuva ku butegetsi, abasaga 3000 barishwe ari nabwo yafatwaga akoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu 2011.

Mu 2019 yagizwe umwere ku byaha byibasiye inyokomuntu, urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika. Ubushinjacyaha bwarajuriye ariko muri Mata uyu mwaka Gbagbo yongera kugirwa umwere.

Ntabwo biramenyekana niba Gbagbo w’imyaka 76 azasubira muri politiki dore ko mu gihe yinjiraga mu gihugu, hari abigaragambyaga basaba ko atahinjira cyangwa se agezwa mu nkiko akabazwa ubuzima bw’ibihumbi byaguye mu mvururu zakurikiye amatora mu 2010.

Gbagbo yakiriwe n'ibihumbi by'abarwanashyaka mu murwa mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .