Tariki ya 13 Mutarama, Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, Bintou Keita, yasobanuye ko izi ngabo zigomba kuba zavuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bitarenze tariki ya 30 Mata 2024.
Bintou yasobanuye ko nyuma ya Kivu y’Amajyepfo, hazaba hatahiwe ingabo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, kandi ko umwaka wa 2024 ugomba kurangira zose zaravuye muri iki gihugu.
Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wagize ati “Kugeza tariki ya 30 Mata 2024, MONUSCO izaba yavuye muri Kivu y’Amajyepfo. Hazakurikiraho Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024, igikorwa cyo guha kw’iyi misiyo kizaba cyarangiye.”
Lacroix ushinzwe ubutumwa bw’amahoro muri Loni, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 20 Nzeri 2024 yagaragaje ko nta rwego rwigeze rufata icyemezo cyo gutaha kw’izi ngabo bitarenze ku ya 31 Ukuboza.
Uyu muyobozi uri mu ruzinduko muri RDC yagize ati “Ndagira ngo nkureho icyo gihuha. Ntabwo byigeze byemezwa n’ubuyobozi, natwe cyangwa akanama gashinzwe umutekano ko MONUSCO izaba yavuye muri Congo tariki ya 31 Ukuboza 2024.”
Lacroix yasobanuye ko Loni iri gusuzuma imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC no kuganira ku buyobozi bw’iki gihugu ku buryo umutekano ugomba kugaruka, aca amarenga ko haba hakiri kare ko MONUSCO yagenda.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, we yifuzaga ko ingabo za MONUSCO ziba zavuye muri iki gihugu mu 2023. Yasobanuye ko mu myaka hafi 25 zimazeyo, zitigeze zigarura amahoro n’umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!