Urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) ruherereye muri Ethiopie, rwatangiye kubakwa mu 2011, rwuzura mu 202o, rutwaye miliyari 5$.
Rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Gigawatts 5,15, bituma ruza muri 20 za mbere ku Isi zifite ubushobozi buhambaye.
Ubu ibihugu bitatu, Misiri, Ethiopie na Sudani ntibicana uwaka bitewe n’uru rugomero.
Ethiopie ivuga ko ruzafasha mu gutanga amashanyarazi ku baturage bayo bagera kuri 60% basanzwe badafite umuriro mu gihugu cyose. Misiri yo ikavuga ko ruzatuma amazi aturuka ku ruzi rwa Nili agabanuka kandi ariyo ubukungu bwayo bushingiyeho.
Ethiopie ivuga kandi ko ibihugu bituranye, bizabona inyungu zivuye kuri uru rugomero kuko nka Sudani izagezwaho amashanyarazi ahendutse.
Abashakashatsi basobanura ko Sudani izabasha kuzamura ubukungu bwayo binyuze mu kubyaza inyungu umusaruro ukomoka ku buhinzi, ku buryo bizagera mu 2060 umutungo mbumbe wayo ugeze kuri miliyari 84$.
Ibindi bihugu bihanze amaso uyu mushinga, harimo Sudani y’Epfo, Kenya, Djibouti na Eritrea
Misiri ivuga ko n’iyo hagabanuka 2% ku ngano y’amazi aturuka muri Nili agera mu gihugu, ubuso burenga hegitari ibihumbi 80 bwuhirwaga, bwabura amazi bityo umusaruro w’ubuhinzi ukagabanuka.
Kuva uru rugomero rwatangira kubakwa mu 2011, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byagiye bigerageza gufasha mu biganiro ariko biba iby’ubusa.
Ethiopie yari yarabujijwe kuzuza amazi muri uru rugomero, ariko yabirenzeho, iyashyiramo ndetse rutangira gukora.
Ku wa 7 Ukuboza 2024, mu nama mpuzamahanga yiga ku imihidagurikire y’ibihe yabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, (COP16), Minisitiri w’Ibikorwa by’Amazi wa Misiri, Hani Sweilem, yakomoje ku buryo uru rugomero rwubatswe mu buryo butaganiweho n’impande zombie, bityo bishobora guteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ndetse ko bizagira ingaruka ku bukungu, imibereho myiza ndetse no ku bidukikije.
Yavuzeko Ethiopie yabikoze ku nyungu zayo bwite, aho idashaka kuganira ngo harebwe ku nyungu z’impande zombi.
Minisitiri Hani Sweilem yakomeje avuga ko Misiri ireba inyungu rusanga, asaba Sudani ko nayo ariko yagakwiye kubigenza kuko Misiri itazemera ibikorwa byose bigira ingaruka ku ruzi rwa Nili.
Uyu mugabo yanatangaje ko Misiri izakomeza gushyigikira ubufatanye na Sudani, bushingiye ku mubano w’amateka, ndetse igatanga inkunga muri gahunda yo gucunga amazi muri Sudani.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Ubutaka n’Ibidukikije muri Sudani, Dr.Mona Ali, yavuze ko urugomero rwa Ethiopia rufite ingaruka mbi ku bidukikije, cyane cyane ku bijyanye n’ibura ry’amazi.
Abaminisitiri bombi bemeranyije ku kamaro ko gukemura ibibazo bishingiye ku mazi, basaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’imishinga minini ku bidukikije, ubukungu ndetse n’ingaruka rusange ku masoko y’amazi rusange uburenganzira bw’ibihugu bikoresha amazi rusange bukubahirizwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!