Ukora mu nzego z’umutekano yabwiye Radio Okapi ko uyu mwarimu yahakanye ibyo aregwa avuga ko gusakwa byatewe n’uko yafashe uruhande mu nama yateguwe bigendanye n’isabukuru ya 22 y’intambara yiswe iy’iminsi itandatu.
Sosiyete sivile yatangaje ko nyuma y’uko iryo saka rifashe ubusa uyu mwarimu yahise arekurwa. Alphonse Maindo wigisha ibijyanye na politiki akorana n’izindi kaminuza nyinshi akaba n’umushakashatsi. Yigishije muri Kaminuza zitandukanye zo muri RDC na Yaoundé muri Cameroun.
Ingabo za RDC n’abayobozi ba politiki batandukanye bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ndetse bakemeza ko hari abasirikare barwo bari muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général de Brigade Sylvain Bomusa Ekenge yemeje ko mu bitero biheruka harimo abasirikare b’u Rwanda anashinja M23 kurasa ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye.
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma yatangaje ko ibyo kuvuga ko baterwa inkunga n’u Rwanda bituruka ku kuba ingabo za leta zarananiwe kubatsinda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!