Maroc: Urubyiruko rwa Afurika rwagaragarijwe impamvu rukwiye gukangukira kujya muri politiki

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Mu gihe nibura bibarwa ko 75% bya miliyari 1.2 z’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 35, ndetse miliyoni 453 z’abaturage bayo bafite hagati y’imyaka 15-35, igenamigambi rigaragaza ko mu myaka iri imbere urubyiruko ruzakomeza kwiyongera kuri uyu mugabane.

Gusa magingo aya hari abatarakangukira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, mu gihe urubyiruko rwagakwiye gufata iya mbere mu kugena ibyemezo birureba hitawe ku mbogamizi rufite, zaba zijyanye n’uburezi, kubona imirimo, ubuzima, imiyoborere n’ibindi.

Mu nama nyafurika ya 8 ihuje abanyeshuri n’urubyiruko, ingingo yo kuba urubyiruko rwagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo yatinzweho. Ni inama irimo kubera muri Cité Universitaire Internationale, mujyi wa Rabat muri Maroc.

Umuyobozi wa Pan-African Youth Union (PYU), Umunya-Niger Aliou Oumarou, yavuze ko kugira ngo urubyiruko rubone ibyo rukeneye rugomba kwinjira mu myanya ya politiki ifatirwamo ibyemezo, ariko kugeza ubu hari abakiyitinya nk’aho itabagenewe.

Ibyo ngo byashoboka ari uko urubyiruko rubashije gushyigikirana, n’ugize igitekerezo kizima bagenzi be bakamujya inyuma, kugira ngo ijambo ryabo ribashe kumvikana.

Yagize ati “Binyuze mu nama z’igihugu z’urubyiruko, dushobora kuzamura uruhare rwacu, ni uko iyo bigeze mu bihugu bimwe usanga izi nama zarabaye ibikoresho bya leta, by’abanyapolitiki, ibintu bidakwiye nabyo.”

Yavuze ko kugeza ubu usanga ibihugu bimwe byarakangukiye guha urubuga urubyiruko, ariko binakenewe ko aho urubyiruko ruhawe umwanya ruwubyaza umusaruro.

Umunyamabanga Mukuru wa PYU, Umunya-Mali, Souleymane Satigui, yavuze ko muri Afurika urubyiruko ari rwinshi, ariko hari ubwo rudatanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzana impinduka mu bihugu byarwo, ibyo yagereranyije no kuba umuntu yajya mu iduka agafata ibyo akeneye byose, yarangiza agaha umucuruzi amafaranga adahagije.

Yagize ati “Nitwe tugize umubare munini w’abatora, nitwe baturage benshi mu bashyigikira abanyapolitiki, ariko tugakomeza gusaba ngo umubare runaka wagahawe urubyiruko kugira ngo tubashe kugera mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Kubera iki se urwo rubyiruko ubwarwo rutashyira hamwe ngo rushyire ubuyobozi mu maboko yarwo? Ntekereza ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubera urugero urw’ahandi ku Isi.”

Gusa ngo ibyo ntibabasha kubikora ahanini bitewe n’uko abanyapolitiki babakoresha, ntibishyire hamwe ngo bahuze imbaraga. Ikindi ngo harimo n’urubyiruko rwinshi rudashaka kwiyungura ubumenyi, ugasanga ntirubyaza umusaruro amahirwe yose rufite.

Yakomeje ati “Nitwe benshi ariko ntabwo dukangukira ibijyanye na politiki, ibidushishikaza ugasanga ni ugushyigikira abanyapolitiki, gushyigikira abadepite, abaminisitiri, ariko twe ntidushyigikirane ngo tubashe kuba abadepite beza n’abaminisitiri beza mu bihugu byacu.”

Ibyo ngo bituma baba abaturage barebera ibintu byose bikorwa, aho kuba ba baturage bagira uruhare mu kugena uko ibintu bigomba kumera.

Ni ingingo yashyigikiwe na Christopher Christian Seagaten uyobora inama y’igihugu y‘urubyiruko muri Botswana, wavuze uburyo abadepite mu myaka yashize bigeze gusaba ko iseswa, kubera ikibazo gikomeye cyo gukoresha nabi umutungo, aho kwita ku nshingano yashyiriweho.

Ines Hfaiedh usanzwe ari umwarimu muri Tunisia, yavuze ko bikenewe ko urubyiruko rurushaho kwigishwa rukongererwa ubushobozi, kugira ngo rubashe kugira uruhare mu gufata ibyemezo, kuko uburezi ari inkingi mwikorezi y’ahazaza h’urubyiruko.

Yavuze ko bishobora gukorwa mu buryo bw’inzego n’abantu ku giti cyabo, yitangaho urugero aho nko mu ishuri batoza abanyeshuri kuba abaturage beza, gutora, kujya impaka mu ruhame kandi mu ituze, kwemeranya n’abandi n’ibindi.

Ati “Navuga ko ibyo abantu benshi tutabyize, ariko ni ibintu tugerageza gukora nk’abarimu mu ishuri. Nkanjye iryo somo ntaryo mfite, ariko iyo nigisha Icyongereza nshobora kubyongera mu nteganyanyigisho yanjye, nshobora kubishyiramo nk’isomo. Kimwe n’abarimu b’uburere mboneragihugu, siporo, tubereka uburyo ushobora kongera izo ndangagaciro mu masomo ya buri munsi.”

“Icya kabiri ni uko mu 2050 nibura kimwe cya kabiri cy’abanyafurika bazaba ari urubyiruko. Nitutavugurura uburezi bwacu, ntabwo bizafasha gutegura urungano rw’ejo hazaza. Nitudategura urubyiruko ku bw’ibyo bihe, bazagira ingorane. Ni ngombwa gutegura abarimu, abanyeshuri, tugahera mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, bagatozwa kuba abaturage beza, kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo, kubasha kwemeranya n’abandi, kujya impaka mu ituze, kuva hasi kugeza hejuru.”

Ni ibintu avuga ko byafasha abakiri bato kumenyera politiki hakiri kare, bikanabafasha kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo babikunze.

Perezida w’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Cameroon, Fadimatou Iyawa, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga rufite mu gutegura ahazaza harwo, atanga urugero ku buryo ku myaka ye 27 ariko agize masters ebyiri, ndetse yabashije gushora imari ubu afite ibigo bibiri bikora ubucuruzi.

Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika ruhura n’imbogamizi nyinshi, ariko arirwo rugomba gufata icyemezo ku hazaza harwo.

Yakomeje ati “Muri Afurika hari igisa n’ihangana ry’urungano, ariko icyo twakora ni ukwigira ku byiza abakuru bakoze, tukanavana amasomo ku bibi byabo, ubundi tugaharanira kuba beza kubarusha. Uyu munsi hari n’urubyiruko rushaka kujya mu myanya ifata ibyemezo kugira ngo rwifashe ubwarwo, aho guharanira gufasha abandi.”

“Tugomba guhindura ibintu twihereyeho, niba ushaka kugera mu myanya ifatirwamo ibyemezo, hindura imyumvire yawe, ni ibintu by’ingenzi cyane.”

Iyawa yavuze ko hazahoraho imbogamizi n’ibicantege ku rubyiruko cyangwa umuntu uharanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ariko agomba gufata ingamba, akigirira icyizere kuko nta muntu wakwizera kurusha wowe ubwawe.

Ibyo ngo bikagendana no guhora urubyiruko rwiyongerera ubumenyi bwatuma rugera mu mwanya ikomeye, kandi rukiharurira inzira, runazirikana gushyira imbere kuvuganira abandi aho kwirebaho ubwarwo.

Iki kiganiro cyayobowe na Mohammed Ahmed Gain
Ines Hfaiedh usanzwe ari umwarimu muri Tunisia, yavuze ko bikenewe ko urubyiruko rurushaho kwigishwa rukongererwa ubushobozi
Umuyobozi wa Pan-African Youth Union (PYU), Umunya-Niger Aliou Oumarou, yavuze ko kugira ngo urubyiruko rubone ibyo rukeneye rugomba kwinjira mu myanya ya politiki ifatirwamo ibyemezo
Umunyamabanga Mukuru wa PYU, Umunya-Mali, Souleymane Satigui, yavuze ko muri Afurika urubyiruko ari rwinshi, ariko hari ubwo rudatanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzana impinduka mu bihugu byarwo
Christopher Christian Seagaten uyobora inama y’igihugu y‘urubyiruko muri Botswana, yavuze ko hari ubwo urubyiruko rudakora uko bikwiye
Perezida w’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Cameroon, Fadimatou Iyawa, yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga rufite mu gutegura ahazaza harwo
Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibibazo n'ibitekerezo

Rabbi Malo Umucunguzi i Rabat


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .