Odinga yatangarije aya magambo i Nairobi kuri uyu wa 21 Kanama 2024 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi.
Musalia yari amaze gutangaza ko Perezida William Ruto tariki ya 27 Kanama 2024 azatangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye kandidatire ya Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU.
Iyi Komisiyo ni rwo rwego rushinzwe ibikorwa byose by’uyu muryango. Isanzwe iyoborwa na Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, kuva muri Werurwe 2017.
Odinga yavuze ko AU ikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo ifashe ibihugu bya Afurika kugera ku iterambere abaharaniye ubwigenge bwayo bifuje, binyuze mu bufatanye bw’abawutuye.
Yagize ati “Afurika yunze Ubumwe ikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo ishoboze ibihugu bya Afurika gukabya inzozi z’ababohoye uyu mugabane. Afurika yunze Ubumwe, y’amahoro kandi iteye imbere, aho abayituye bakwisanzura, bakaba umwe, bagakorera kuri uyu mugabane mu buryo butanga umusaruro.”
Odinga yatangaje ko hari urubyiruko rwinshi rw’Abanyafurika rupfira mu Nyanja ya Méditerranée mu gihe ruba ruhunga ubukene kuri uyu mugabane, rujya i Burayi. Yagaragaje ko mu gihe imirimo yaboneka, ibi bitakongera kuba.
Ati “Abanyafurika benshi bakiri bato barohama muri Méditerranée mu gihe bagerageza guhunga ubukene n’ibibazo biri ku mugabane, bashaka ubuzima bwiza i Burayi. Ntabwo ibi byaba mu gihe twabaremera uburyo bwo kubona imirimo muri Afurika.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, IOM, muri Kamena 2024 ryatangaje ko mu myaka 10 ishize, abarenga 27 000 bapfiriye muri iyi nyanja bajya i Burayi. Barimo 3041 barohamye mu 2023 n’abarenga 800 bari bamaze kurohama kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!