Ibi bibaye mu gihe hashize amezi atandatu abanyeshuri bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus . Nibura igihugu kimwe muri bitatu nicyo cyemereye abanyeshuri gusubira ku mashuri mu rwego rwo kwirinda ko abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe,ndetse no kuba bata amashuri bagashaka abagabo
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana muri ako karere, Marie-Pierre Poirier, yavuze ko ibihugu nka Benin, Burkina Faso, Cap Verde, Chad, Congo, Guinée équatoriale na Sierra Leone byamaze gushyiraho ingamba zo kwirinda coronavirus harimo kwita ku isuku ndetse no guhana intera ariko ko ari ikibazo kuba bitarafungura amashuri.
Yagize ati “Nta mwanya wo gutakaza . Buri munsi miliyoni z’abana batakaza uburenganzira bwabo bwo kwiga kandi birashyira ahazaza habo mu kaga.”
Icyakora UNICEF igaragaza ko ubwirinzi bwa COVID-19 ku mashuri muri ibi bihugu bisa nk’bigoye, aho ivuga ko igihugu nka Guinea Bissau 12% by’abagituye ari bo babasha kubona amazi n’isabane ku mashuri naho muri Niger ni 15% , muri Senegal ni 22% naho muri Burikana Faso bakaba 25% .
Yongeraho ko gushyira intera hagati yabo ari ibintu bigoye ahanini bitewe n’ubucucike buri mu mashuri ndetse n’umubare muke w’abarimu bahuguwe .
Icyakora, uyu muryango wasabye ibi bihugu gukora ibishoboka byose abana bagasubira ku ishuri kuko kutajyayo biri guhombya ibintu byinshi cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!