Iyo ndyo yamamaye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba, itekwa ari umuceri urimo inyama, igaherekezwa n’imboga hamwe n’inyanya.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko “Jollof rice” ari indyo imaze igihe kinini, cyane ko muri Afurika y’Iburengerazuba yatangiye gutekwa hagati ya 1860 na 1940.
Muri icyo gihe Abakoloni b’Abafaransa bahinduye indyo zari zisanzwe zitekwa zigizwe n’ibiribwa bikomoka ku mboga, babisimbuza umuceri wavaga muri Aziya mu bice bizwi nka Indochine [Igice kimwe cy’u Bushinwa bw’ubu, Cambodia, Laos, ibice bya Vietnam n’ahandi].
Uko iminsi yagiye yicuma, umuceri watangiye guhenda muri Sénégal kurusha ibindi binyampeke byose, hanyuma aba aribwo Ceebu jën ivuka.
UNESCO yemeje ko Ceebu jën ikwiriye kujya murage w’Isi ikabungwabungwa nk’inkomoko ya Jollof rice.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!