00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNESCO iranuganugwa gutera inkunga ibikorwa byaganishije gushyirwa hanze kw’ibirebana na Pegasus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ryashyizwe mu majwi kuba ryaba ryarateye inkunga ibikorwa by’icukumbura ku ikoreshwa rya porogaramu ya Pegasus Leta zitandukanye zishinjwa gukoresha zumviriza abantu batandukanye.

Inkuru ya Pegasus yabaye ikimenyabose mu cyumweru gishize nyuma ya raporo ya Amnesty International ifatanyije n’Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Bufaransa, Forbidden Stories.

Raporo y’iyo miryango igaragaza ko hari abantu basaga ibihumbi 50 bumvirijwe hirya no hino ku isi bikozwe na za Leta, hifashishijwe porogaramu ikorerwa muri Israel ya Pegasus. Ibihugu bitandukanye byagaragaye muri iyo raporo byamaganye ayo makuru, bivuga ko ari ibihuha.

Jeune Afrique yatangaje ko hari amakuru yabonye, agaragaza ko UNESCO yaba yarateye inkunga iryo cukumbura rya Forbidden Stories binyuze mu ishami ryayo rishinzwe itangazamakuru.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko byarakaje Leta ya Maroc, imwe mu zashinjwe gukoresha Pegasus ku buryo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yiyemeje kumenyesha Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, André Azoulay ko byayibabaje mu gihe Maroc ari umwe mu banyamuryango bakomeye b’uwo muryango.

Jeune Afrique yabonye inyandiko zigaragaza ko umuryango Freedom Voices Network ari na wo wakomotseho Forbidden Stories, wasabye muri UNESCO inkunga ukayemererwa mu Ukuboza 2020. Amafaranga agaragazwa yatanzwe ni ibihumbi 35 000 by’amadolari, yagombaga kwishyurwa mu byiciro bitatu hagati ya 2020 na Nyakanga 2021.

Nubwo aya mafaranga yatanzwe, ntabwo hagaragazwa niba koko UNESCO yarayatanze ibizi neza ko agiye kwifashishwa mu iperereza ku ikoreshwa rya Pegasus.

Amafaranga Freedom Voices Network yahawe na UNESCO ni make ugereranyije n’ibihumbi 600 by’amayero uwo muryango wahawe n’indi miryango nka Luminate, Open Society, Veronica n’indi hagati ya 2018 na 2019.

Mu gihe byagaragara ko UNESCO yari izi icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa, bishobora guteza umwuka mubi hagati yayo na Guverinoma zashyizwe mu majwi zirimo na Maroc kuko bitakumvikana uburyo imisanzu zitanga muri uwo muryango ihindukira ikifashishwa mu kuza kubikoraho iperereza.

Maroc yamaze gutanga ikirego ishinja Forbidden Stories kuyiharabika yo n’inzego zayo z’umutekano.

UNESCO ishinjwa kuba umwe mu bateye inkunga iperereza rya Forbidden Stories ku ikoreshwa rya Pegasus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .