UN, AU na Ecowas byaviriye inda imwe ku batavugarumwe n’ubutegetsi muri Côté d’Ivoire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Côte d’Ivoire baherutse gutangaza ko bafite umugambi wo gushyiraho Guverinoma y’Inzibacyuho kubera ko batemera ibyavuye mu matora bivuga ko Alassane Ouattara ari we watsindiye kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.

Ku wa 2 Ugushyingo abatavuga rumwe n’ubutegetsi barahuye bameranya ko bagiye gushyiraho Guverinoma y’Inzibacyuho izaba ifite inshingano yo gutegura andi matora ya Perezida bita ko azaba atabogamye kandi akaba mu mucyo.

Ni umwanzuro bafashe nyuma y’uko bikuye mu matora kubera umwanzuro wa Alassane Ouattara wo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Kuri ubu Umuryango w’Abibumbye (UN), uw’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubukungu muri Afurika y’Uburengerazuba (Ecowas) byamaganye iki cyemezo, ahubwo bisaba ko habaho ibiganiro bihuza impande zombi.

Mu itangazo iyi miryango yashyize hanze yabwiye aba batavuga rumwe n’ubutegetsi ko bakwiye kubahiriza ibiteganya n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Iyi miryango itangaje ibi mu gihe Guverinoma iriho muri Côté d’Ivoire yari yatangiye gushinja aba batavuga rumwe n’ubutegetsi guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse isaba umushinjacyaha mukuru kugeza imbere y’ubutabera ababiri inyuma.

Ku wa 3 Ugushyingo nibwo Komisiyo y’Amatora muri Côté d’Ivoire yatangaje ko Ouattara ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri iki gihugu bimuhesha kongera ku kiyobora muri manda ya gatatu.

Ni umwanzuro watangajwe mu gihe abatavuga rumwe na we bayobowe na Pascal Affi N’Guessan bari bamaze kunoza umugambi wo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho, cyane ko bari bamaze no gushyiraho akanama kadasanzwe, bahaye inshingano zo gutoranya iyi guverinoma.

Ni guverinoma bivugwa ko iramutse igiyeho yayoborwa n’uwahoze Perezida w’iki gihugu, Henri Konan Bédié.

Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Pascal Affi N'Guessan, aherutse kuvuga ko bagiye gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .