Ku wa Mbere ni bwo Somalia yemeje ko yohererejwe intwaro na Misiri, hagendewe ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.
Ni mu mujyo wo kongerera imbaraga igisirikare cya Somalia kugira ngo kibashe guhangana n’imitwe y’iterabwoba no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ubu bufatanye bwarakaje Ethiopia na yo iherutse gushinjwa kohereza rwihishwa intwaro muri Puntland, agace gafatwa nk’intara ya Somalia ariko gashaka ubwigenge.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Abdulkadir Mohamed Nur aherutse kwandika kuri X, ko igihugu cye cyarenze urwego rwo kubwirizwa icyo kigomba guhitamo.
Ni ku nshuro ya kabiri Misiri yoherereje Somalia intwaro mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Umubano wa Misiri na Somalia wongewemo imbaraga mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo Ethiopia yasinyaga amasezerano na Somaliland ngo ihabwe ubutaka ibashe gukora ku Nyanja.
Aya masezerano yarakaje cyane Somalia, kuko ifata Somaliland nk’igice cyayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!