Wazalendo yatangiye kwifatanya ku mugaragaro n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23, hashingiwe ku biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Gicurasi 2022.
Inyandiko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabonye zigaragaza ko kuva mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mata 2024, Leta ya RDC yahaye Wazalendo amasasu arenga miliyoni ebyiri arimo roketi 868 na gerenade 284, imbunda zirenga 300 za AK-47 na 15 za RPG.
Nubwo aya masasu n’imbunda byatanzwe, abarwanyi bo muri Wazalendo bagaragaza batishimiye abofisiye bo mu gisirikare cya RDC, guhera ku bo muri Kivu y’Amajyaruguru kuko babafata nk’ababatengushye.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziherutse kugaragaza ko abahagarariye imitwe ya Wazalendo na FDLR muri Mata 2024 bagiye i Kinshasa guhura na Perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo baganire ku migendekere y’intambara.
Muri iyo nama, zimwe muri izi nyeshyamba zagaragarije Perezida Tshisekedi ko abofisiye bo mu ngabo za RDC badafata kimwe imitwe ya Wazalendo, kandi ngo ibyo bigaragarira mu byo bazigenera.
Bamwe bo muri Wazalendo basobanuye ko batagezwaho ubufasha bwose basezeranyijwe kugira ngo bitware neza ku rugamba, kandi ko hari imitwe ihabwa ibiribwa kabiri mu kwezi n’amafaranga, mu gihe indi yicira isazi mu jisho.
Ikindi kibazo abarwanyi ba Wazalendo bagaragaza ko kibaca intege ni uko mu gihe urugamba rwabo na M23 rukomeye, abasirikare ba RDC bahunga, bakabasiga ku rugamba. Ibi bibaviramo ingaruka yo gutikirira ku rugamba.
Isezerano risumba andi abarwanyi bo muri Wazalendo bahawe ni uko mu gihe Leta ya RDC yatsinda M23, abazaba bagifite imbaraga z’umubiri bazinjizwa mu nzego z’umutekano z’iki gihugu, cyane cyane mu gisirikare.
Iby’iri sezerano ntabwo bakibyizera cyane bitewe n’uko Leta ya RDC ikomeje ibiganiro ku rwego rw’akarere bigamije guhagarika iyi ntambara. Babona ko kurangira kwayo nta ruhare bazaba babigizemo ku buryo babihemberwa.
Kutizera iri sezerano biranajyana n’uko Leta ya RDC igaragaza ko ishaka gushyira imbaraga mu gusubiza mu buzima bwa gisivili abahoze ari abarwanyi, binyuze muri gahunda izwi nka DDRC-S.
Hari impungenge ko mu gihe Leta ya RDC itakwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano nk’uko babisezeranyijwe, bakongera gukora kinyeshyamba nk’uko byahoze, umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru ukazamba kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!