Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni n’Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, yasobanuye ko azohereza ingabo muri Bunia kugira ngo zihagarike ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abahima bawutuyemo.
Yasabye ingabo zose ziri muri uyu mujyi kurambika intwaro hasi mu gihe kitarenze amasaha ane, aziteguza ko nizitabikora, zizaraswaho, arongera ati “Vuba cyane Bunia iraba iri mu maboko ya UPDF…”
Umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe ari inshuti ya bugufi ya Gen Muhoozi, yashyize ku mbuga nkoranyambaga video y’amasegonda 44 igaragaza abaturage bishwe n’imitwe yitwaje intwaro muri Bunia, asobanura ko ubu bwicanyi bwababaje uyu musirikare na Perezida Museveni.
Mwenda yasobanuye ko Uganda na RDC byari byumvikanye ko abasirikare ba Uganda bagombaga koherezwa muri Bunia tariki ya 5 Gashyantare 2025, gusa ngo Leta ya RDC yaje guhagarika iyi gahunda ku munota wa nyuma.
Ati “Twemeranyije na Leta ya Kinshasa kohereza muri Bunia UPDF ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Bahagaritse ubu butumwa ku munota wa nyuma. Abaturage bari kwicwa bavuga Urunyakitara.”
Yatangaje ko nyuma y’aho bigaragaye ko Leta ya RDC idashoboye cyangwa idashaka kurinda aba baturage, abo mu bwoko 21 bo muri Ituri bakoze inama, barema umutwe wa politiki uharanira uburenganzira bwabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yo kubarinda.
Ati “Imitwe yitwaje intwaro yabo irindwi yashyizeho ubuyobozi buhuriweho kugira ngo birinde, barinde n’imiryango yabo. Kubera iki? Kubera ko Kinshasa yagaragaje ko idashoboye kandi/cyangwa idashaka kubarinda. Yananze ko UPDF ibarinda.”
Mwenda yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro aba baturage baremye ishaka gutera ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro bikorana kugira ngo bive muri Ituri, kandi ko yasabye ingabo za Uganda kutivanga muri iki kibazo kuko ari icy’Abanye-Congo ubwabo.
Yaciye amarenga ko ingabo za Uganda zari zarakumiriye aba Banye-Congo kugira ngo batagaba ibitero ku ngabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro bikorana, ariko ngo aho bigeze, biri kurushaho kugorana.
Ati “Basabye Uganda na UPDF kutivanga muri iki kibazo cy’imbere mu gihugu. Biri kugora Uganda kurushaho kuba yakomeza kubakumira mu gihe abenshi bari kwicwa.”
Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021. Ntiziri kure y’Umujyi wa Bunia.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!