00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenegihugu w’u Bubiligi afungiwe i Kinshasa akekwaho uruhare muri ‘coup d’état’ yapfubye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 May 2024 saa 09:40
Yasuwe :

Umunye-Congo akaba n’Umubiligi usanzwe ari inzobere n’umushakashatsi mu bya gisirikare, Jean-Jacques Wondo, afungiwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akekwaho uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyapfubye tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Iki gikorwa cyari kiyobowe n’Umunye-Congo Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyabaye mu rukerera rw’uwo munsi, ariko nticyamaze umwanya munini kuko abasirikare ba RDC bahise bakiburizamo.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge yatangaje ko abarwanyi bagera kuri 50 bari muri iki gikorwa batawe muri yombi, Malanga arasirwa ku biro by’Umukuru w’Igihugu ubwo yari yanze kumanika amaboko.

Tariki ya 22 Gicurasi, Wondo waherukaga kwinjira mu bajyanama b’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR) yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare (DEMIAP), nyuma yo gukekwaho kuvugana na Malanga mu gihe cya vuba.

Umwe mu badipolomate yabwiye ikinyamakuru La Libre ati “Jean-Jacques Wondo bamubonanye ifoto yo mu 2017, aho yari kumwe na Christian Malanga. Urwego rw’ubutasi rwamushinje uvugana n’uyu muyobozi wa coup d’état. Malanga yari umuntu wahamagaraga buri wese. Ni umwe mu bari bahanzwe amaso cyane bitewe n’uko ari inzobere mu gisirikare.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024 yacyemereye ko Wondo afunzwe, kandi ko iri gukurikiranira hafi iki kibazo, ibifashijwemo na Ambasade y’i Kinshasa.

Jean-Jacques Wondo yabaye umusirikare. Yize mu ishuri rikuru rya gisirikare rya ERM (Ecole Royale Militaire) riri i Bruxelles mu Bubiligi. Kwinjizwa mu bajyanama ba ANR yabifashijwemo n’umuyozi w’uru rwego, Col (Rtd) Dr Daniel Lusadusu biganye.

Jean-Jacques Wondo akekwaho kwifatanya na Christian Malanga mu mugambi wo guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .