00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bashinze ADF yatawe muri yombi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Umwe mu bashinze Umutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko uwo muyobozi mukuru muri ADF yafashwe ku wa Kabiri mu bice Ingabo za Uganda n’iza FARDC zirimbanyirijemo urugamba.

Uwafashwe yitwa Benjamin Kisokeranio, ni we wari ukuriye Ubutasi muri ADF kuva mu 2019 ndetse yari umuntu wa hafi wa Jamil Mukulu, wahoze ari Umuyobozi w’uyu mutwe.

Abayobozi batangaje ko uwatawe muri yombi yari asanganywe pasiporo ya Congo ko ariyo yifashishaga mu ngendo yakoraga umunsi ku wundi.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Ronald Kakurungu, yatangaje ko Kisokeranio yafatiwe hafi y’Umupaka wa DRC n’u Burundi ndetse ubu ari mu maboko y’Ingabo za FARDC.

Kisokeranio yigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ubutasi, imari n’ibikoresho. Umutwe yabereye umuyobozi ni wo ushinjwa ibitero byinshi mu bice bitandukanye bya RDC n’ibiheruka muri Uganda i Kampala.

Benjamin Kisokeranio yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .