Ilunga yasobanuye ko abakozi bo muri iyi Ambasade bafashe icyemezo cyo kujya bakorera mu igaraje iri nyuma y’iyi nyubako, bitewe n’uko ari ho hatekanye ugereranyije n’abo bagenewe.
Yagize ati “Inyubako Ambasade ikoreramo yuzuyemo umwanda. Ntabwo bisanzwe. Abadipolomate bacu bakorera mu igaraje iri inyuma ya Ambasade. Ni igisebo kandi bitesha agaciro. Aho bigeze, Ambasade ikwiye gufungwa.”
Ilunga yasobanuye kandi ko iki kibazo kiri no mu nzu abadipolomate ba RDC bagenewe guturamo, zegereye inyubako ya Ambasade.
Iki kibazo cyagaragajwe mu gihe Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi amaze hafi amezi icyenda asezeranyije Abanye-Congo baba mu mahanga ko inyubako za Ambasade zabo zigiye kuvugururwa kandi ko hazubakwa n’izindi nshya.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko inzu abadipolomate ba Guinée babamo i Kinshasa bazihawe na Leta ya RDC kandi ngo zimeze neza, asaba ko na Guinée yaha abadipolomate babo izibahesha agaciro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!