Umwamikazi Ntokozo kaMayisela yatanze ikirego mu gihe Umwami w’Abazulu yiteguraga gukora ubukwe muri iki cyumweru.
Gushaka abagore benshi biremewe muri Afurika y’Epfo, iyo urwo rushako rwanditswe mu irangamimerere nk’urwa gakondo.
Kugira ngo umugabo ashakane n’abandi bagore, itegeko rimusaba guhinduza urushako, rukava mu mategeko, rukaba urwa gakondo.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byasobanuye ko mu gihe Umwamikazi kaZwelithini yatanze ikirego, Umwami yabaye asubitse ubukwe.
Mbere yuko yimikwa, Umwami kaZwelithini yari yarashakanye byemewe n’amategeko na kaMayisela mu 2021, nk’uko uyu Mwamikazi yabisobanuriye mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2025.
Ntabwo haramenyekana impamvu Umwamikazi wa mbere atigeze atanga ikirego ubwo Umwami yashakaga Umwamikazi wa kabiri, Nozizwe Mulela-Zulu mu 2022.
Ubwami bw’Abazulu bufite amateka akomeye ku Isi, dore ko ari bwo bwatsinze ingabo z’Abongereza mu ntambara yo mu 1779 yabereye muri Isandlwana.
Ni bwo bunini muri Afurika y’Epfo, kuko butuwe n’abaturage barenga miliyoni 11.
Ingoma ya cyami nta bubasha bukomeye ikigira mu mategeko ya Afurika y’Epfo, ariko Abazulu bo baracyayiha agaciro gakomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!