00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi w’aba-Zulu uherutse gutanga yatabarijwe

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Umwamikazi w’aba Zulu Mantfombi Dlamini-Zulu witabye Imana mu cyumweru gishize yatabarijwe kuri uyu wa Gatanu mu muhezo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Umwamikazi Dlamini-Zulu w’ imyaka 68 akaba mushiki w’ umwami Mswati III wa eSwatini yashyinguwe mu ngoro ya KwaKhangelamankengane Royal Palace iri mu birometero 480 uvuye mu murwa mukuru w’Afurika y’Epfo, Johannesburg.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu muhango wo gushyingura uyu hagendewe ku muco w’ubwami bwa eSwatini, aho yashyinguwe n’intumwa zoherejwe n’umwami Mswati III. Ni umuhango witabiriwe n’abagize imiryango ku mpande zombi haba ubwami bwa eSwatini ndetse n’aba-Zulu.

Mantfombi Dlamini-Zulu yagiye ku buyobozi bw’ubu bwami muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’urupfu rw’umugabo we Goodwill Zwelithini witabye Imana azize Diyabete.

Urupfu rwa Mantfombi Dlamini-Zulu rwavuzweho byinshi aho bamwe bavuga ko uyu mwamikazi yazize amarozi ariko abo mu muryango w’ibwami babihakanye bavuga ko ari ibihuha.

Uyu muhango witabiriwe n’uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma n’ abandi banyacyubahiro.

Uzasimbura uyu mwamikazi ku muyobozi w’ubu bwami butuwe na miliyoni 11 ntabwo aremezwa. Biteganyijwe ko izina ry’umuyobozi mushya rizamenyekana mu byumweru biri imbere. Igikomangoma Misizulu nicyo gihabwa amahirwe yo kuyobora ubu bwami.

Mantfombi Dlamini-Zulu yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .