00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2021 wasize impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 60 zitahutse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Mutarama 2022 saa 04:14
Yasuwe :

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, igaragaza ko umwaka wa 2021 warangiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 60 zitahutse nyuma y’igihe zarahungiye mu bihugu nk’u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zatahutse ni izari zarahunze ikibazo cy’umutekano muke cyakurikiye igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ayobora iki gihugu.

Kuva mu 2017, hashyirwaho gahunda yo gucyura izi mpunzi ku bushake, imibare ya UNHCR igaragaza ko abamaze gutaha barenga ibihumbi 180, uyu mubare w’abataha warushijeho kuzamuka muri Nyakanga 2020, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byari byarakiriye umubare munini w’impunzi z’Abarundi gusa kubera gahunda zagiye zishyirwaho zigamije kuzicyura ku bushake ubu hasigaye izigera ku bihumbi 71.

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

N’ubwo umubare w’impunzi z’Abarundi zitaha ugenda wiyongera imibare ya UNHCR igaragaza ko abagera ku bihumbi 270 bakiri mu buhungiro mu bihugu nka Tanzania, Uganda, Rwanda, RDC, Kenya, Mozambique, Malawi, Afurika y’Epfo na Zambia.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari bicumbikiye impunzi nyinshi z'Abarundi ariko bamwe batangiye gutahuka ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .