00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Uganda Airlines yaruciye ararumira kuri miliyoni 12 Frw za misiyo atagiyemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2022 saa 11:08
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki yaruciye ararumira abajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda aho yashyize $12,750 (arenga miliyoni 12Frw) yari yagenewe nk’amafaranga yo kwifashisha mu ngendo yari kugirira mu mahanga ariko ntizibe.

Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 12 Nzeri 2022, ubwo Jenifer Bamuturaki yitabaga Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ngo asobanure imikoreshereze y’umutungo muri iki Kigo cya Uganda gikora ubwikorezi bwo mu kirere.

Depite Joel Ssenyonyi uri mu bagize iyi komisiyo, yavuze ko muri Kamena 2021 hari amafaranga ya misiyo uyu muyobozi yari yagenewe ariko izi ngendo ziza gusubikwa amafaranga yarayahawe.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu batazi aho aya mafaranga yagiye, abaza Bamuturaki niba yarayasubije.

Ati “Ariya mafaranga warayahawe none hashize igihe kirenga umwaka, none niba utarakoze izo ngendo bitewe n’impamvu iyo ariyo yose ishoboka, amafaranga warayasubije? Ugomba kuvuga niba warakoze izo ngendo ukerekana ibimenyetso cyangwa ukavuga uti amafaranga narakiriye kuri konti ariko narayasubije.”

Bamuturaki akimara kumva iki kibazo yahise aceceka birangira atemeje niba yarakoze izo ngendo cyangwa niba yarasubije aya mafaranga yari yagenewe.

Bivugwa ko Jennifer Bamuturaki yahawe aya mafaranga nyuma yo kuvuga ko azagirira ingendo muri Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwagura imikorere y’ikigo ayoboye.

Uganda Airlines imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo ndetse Abadepite baherutse gutangaza ko bumijwe n’imiyoborere y’abayobozi bakuru ba Uganda Airlines barimo na Bamuturaki, bavuga ko bari mu nshingano mu buryo butemewe urebye ku bushobozi bafite n’amasomo bize.

Aba badepite bavuze ko ubwo yashyirwaga muri uyu mwanya, Bamuturaki yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imibereho myiza n’imiyoborere ( Bachelor of Arts degree in Social Works and Social Administration), mu gihe uyu mwanya wasabaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .