00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Uganda Airlines akomeje kurikoroza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bakomeje kutavuga rumwe ku mikorere y’umuyobozi mukuru wa Uganda Airlines ushinjwa ko atujuje ibisabwa, none yanze no kwitaba Inteko Ishinga Amategeko.

Jennifer Bamuturaki wagizwe Umuyobozi wa Uganda Airlines muri Nyakanga, amaze iminsi yitaba Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, mu iperereza ku micungire mibi y’ikigo.

Kuri uyu wa Gatatu ntiyitabye, nyuma y’uko komisiyo yari yamusabye kuzaba ahari ku giti cye, nyuma y’uko no ku wa Kabiri bamutegereje bakamuheba.

Byageze aho komisiyo imumenyesha ko mu gihe yaba atitabye, ashobora no gutabwa muri yombi ashinjwa "gusuzugura inteko ishinga amategeko."

Ubwo ngo biteguraga kumwakira mu Nteko ku wa Gatatu, baje kwakira ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’ubwikorezi, Fred Byamukama, abamenyesha ko ubuyobozi bukuru bwa Uganda Airlines budashobora kuboneka mu nteko, kubera gahunda nyinshi.

Muri iyo baruwa yo kuwa 24 Kanama 2022, uyu muyobozi yavuze ko nubwo ari ngombwa ko bitaba komisiyo, badashobora kuboneka kugeza mu kwezi gutaha.

Yakomeje ati "Bitewe n’ibintu bitandukanye birimo kuba muri iki kigo cy’indege ndetse bimwe bigeze kure, hakenewe igihe gihagije kugira ngo bashyire ibintu ku murongo, hirindwe ko habaho ibindi bihombo."

Yavugaga ko Bamuturaki na bagenzi be bazongera kuboneka nibura nyuma ya tariki 11 Nzeri 2022.

Ni icyemezo bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bafashe nko guhunga inshingano, kuko byagaragaye ko hari ibibazo byinshi bidafite ibisubizo, birimo n’uburyo Bamuturaki yahawemo akazi.

Ibindi birimo uburyo yarangije amasomo muri Kaminuza ya Makerere mu 1994 akabona impamyabumenyi ijyanye n’imibereho myiza n’imiyoborere, ariko ntabashe gutwara inyandiko igaragaza amanota ye, nyuma y’imyaka 28.

Byageze aho abayobozi ba Uganda Airlines basaba ko ibi bibazo bakomeza kubihatwa ariko itangazamakuru ridahari, kubera ko ririmo guharabika isura y’ikigo.

Gusa umuyobozi w’iyi komisiyo, Joel Senyonyi, yanze ubwo busabe avuga ko nk’ikigo cya Leta, gikomba gusobanurira abaturage mu ruhame uko gikora.

Byahuriranye n’uko umuyobozi wahoze ayobora Uganda Airlines, Cornwell Muleya, yashinje Jennifer Bamuturaki wamusimbuye "kwiba iki kigo."

Muleya yatanze ubuhamya muri komisiyo ko ubwo Bamuturaki yari akiri umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, yateje ibihombo byinshi binyuze mu guhimba inyemezabuguzi no kugaragaza ko ibintu byishyuwe amafaranga y’umurengera, arebze ay’ukuri.

Yavuze ko ajya kwirukanwa muri iki kigo, yagambaniwe n’abantu bashakaga kurenga ku migiririye yemewe igena itangwa ry’amasoko ya leta n’uburyo bwo gutanga akazi.

Hari amakuru ko komisiyo yaheze mu cyeragati, aho yitabaje ubuyobozi bukuru bw’Inteko ngo imenye intwambwe ikurikira.

Mu cyumweru gishize byatangajwe ko ubwo Bamuturaki yashyirwaga muri uyu mwanya, yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imibereho myiza n’imiyoborere ( Bachelor of Arts degree in Social Works and Social Administration), mu gihe yasabwaga iciciro cya gatatu cya kaminuza.

Icyakora, ngo yari afite byinshi mu byasabagwaga ku bakandida bagombaga guhatanira uwo mwanya, harimo ko afite ubunararibonye bw’imyaka 15, mu gihe hasabwaga 10.

Bamuturaki yahise avuga ko arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere y’inzego za leta (Master of Arts degree in Public Administration), muri Kaminuza ya Makerere.

Uyu mugore yavuze ko afite ubunararibonye mu bijyanye n’indege, n’impamyabushobozi yavanye mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege (IATA). Ibyo ngo bituma aba umuntu ukwiye guhabwa aka kazi.

Yakomeje ati “Igikomeye ntabwo ari uko naba naragiye ku kwezi cyangwa narize Masters, icy’ingenzi ni uko mfite ubumenyi kandi ndabufite.”

Abadepite bahindukiranye inama y’ubutegetsi ya Uganda Airlines, yamushyizeho atujuje ibisabwa.

Depite Gerald Nangoli yagize ati "Nk’igihugu, turi mu byago byo guhomba amafaranga. Ibo ni ikimwaro kuri Guverinoma ya Uganda n’abatanga imisoro. Ibi bigomba guhagarara."

Mu gukomeza kumuhata ibibazo, Bamuturaki yavuze ko nyuma yo kurangiza kwiga mu 1994, atigeze ajya no gushaka inyandiko igaragaza amanota yabonye ku buryo atabasha kuyagaragaza.

Iki kibazo cyanagaragaye ku muyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Uganda Airlines. Mu miterere y’akazi, ngo agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi cyangwa mu bucuruzi.

Mu igenzura ngo umuntu uri muri uyu mwanya basanze iyo mpamyabumenyi ntayo afite, ahubwo afite impayabushobozi yahawe na IATA, ubu ngo ni bwo arimo kwiga.

Ubwo yari mu Nteko kuri uyu wa kane, Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Edward Katumba Wamala, yavuze ko uyu mugore yashyizweho na Perezida Museveni, bityo ntaho yahera ajora icyo cyemezo.

Ati “Ntabwo nahinyuza ububasha bwa Perezida kubera ko nta bushobozi mbifitiye. Afite ububasha ahabwa n’itegeko nshinga bwo gukora ibyo yakoze. Yavuze yanyuze mu nzira zisabwa kugira go agere aho yemeza Jennifer Bamuturaki kuri uriya mwanya.”

Gen Wamala ahubwo yasabye abaturage ba Uganda guteza imbere Uganda Airlines “bakayifata nk’umwana wabo aho kuyamagana.”

Yavuze ko atagamije kubangamira iperereza rya komisiyo, cyane ko yumva neza inshingano zayo.

Inkuru wasoma:Abadepite bumijwe n’imiyoborere ya Uganda Airlines

Minisitiri Katumba Wamala yavuze ko atahinyuza ugushaka kwa Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .