MONUSCO yasobanuye ko Keita yagiranye ikiganiro n’abahagarariye AFC/M23 kigamije kumenya uko umutekano uhagaze ndetse n’ingaruka intambara yagize ku baturage, mbere y’uko ageza ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano tariki ya 27 Kamena 2025.
Yasobanuye kandi ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Bintou aganira n’abahagarariye AFC/M23 ku nshingano z’ibanze z’ingabo ziri muri ubu butumwa bw’amahoro bwa Loni, zirimo kurinda umutekano w’abaturage.
Ubusanzwe AFC/M23 nticana uwaka na Bintou bitewe n’uko yagiye abogamira kenshi ku ruhande rwa Leta ya RDC, ubwo yasobanuraga uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu gihe intambara yari ikomeje.
Iri huriro kandi ryamaganye ingabo za MONUSCO ubwo zarekuraga zimwe mu ngabo za RDC zahungiye mu bigo byazo mu mpera za Mutarama, zikajya guhungabanya umutekano mu mujyi wa Goma.
AFC/M23 yasobanuye ko MONUSCO yari yaracumbikiye abasirikare ba RDC bagera ku 2000, ariko ko bagabanyutse, bagera ku 1200 mu buryo butumvikana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!