Umuvugabutumwa watumye Perezida wa Malawi amara amasaha arindwi ku kibuga cy’indege yishyikirije polisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa Shepherd Bushiri wo muri Malawi hamwe n’umugore we Mary, bishyikirije Polisi muri icyo gihugu nyuma y’iminsi mike batorotse Afurika y’Epfo, nyuma yo kwemererwa gukurikiranwa ku byaha bakekwaho badafunzwe.

Muri uku kwezi nibwo barekuwe by’agateganyo na Afurika y’Epfo, nyuma yo gutabwa muri yombi bakekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano n’iyezandonke, aho Bushiri, umugore we n’abandi bantu babiri barebwa n’ikirego kivugwamo imitungo igera kuri miliyoni $6.6.

Ku wa Gatandatu, Bushiri yatangarije kuri Facebook ko yatorotse nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, kubera ko yaterwaga ubwoba ko ashobora kwicwa, ahubwo agashinja Afurika y’Epfo ko yari yananiwe kumucungira umutekano.

Afurika y’Epfo yari yasabye Malawi ko Bushiri n’abo bari kumwe bafatwa bakoherezwa muri Afurika y’Epfo, kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera. Kuri uyu wa Gatatu nibwo Bushiri n’umugore we bishyikirije Polisi mu Murwa Mukuru Lilongwe, nk’uko BBC yabitangaje.

Ntabwo habashije kumenyekana uko basohotse muri Afurika y’Epfo. Gusa igenda ryabo ryateje ibibazo bya dipolomasi, kuko basohotse muri icyo gihugu mu gihe Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yari muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi, ku buryo byahwihwishijwe ko baba baracikishijwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Chakwera.

Ku wa Mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Eisenhower Mkaka, yasohoye itangazo avuga ko byatumye urugendo rwa Perezida Chakwera wagombaga gusohoka muri Afurika y’Epfo ku wa 13 Ugushyingo 2020, rukererwa amasaha arindwi, byitwa ko ari ku mpamvu z’umutekano, ku buryo basatswe bikomeye mbere yo kuva mu gihugu.

Yagize iti “Imwe mu mpamvu zikomeye z’ugukererwa ni uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanze ko itsinda ryahageze mbere ritahana na Perezida Chakwera hamwe n’intumwa bari kumwe, bavuga ko ari ku mpamvu z’umutekano zitatangajwe.”

“Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwanga ko perezida atahana n’itsinda rye, byakozwe mu gihe byari byamenyekanishijwe mbere nk’uko byagiye bikorwa mu bihugu byose Perezida Chakwera yasuye.”

Nyuma yo kutumva neza ibirimo kuba, Perezida Chakwera ngo yafashe icyemezo ko adahaguruka ngo asubire muri Malawi asize intumwa zahageze mbere ngo zimutegurire urugendo.

Byageze aho Perezida Chakwera asaba ko we n’indege ye bahagurukira kuri Pretoria Waterkloof Military Airbase, mu gihe itsinda ryagiyeyo mbere bari kurifata ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Oliver Tambo, nabyo babanza kubyanga ku buryo byaganiriweho andi masaha atandatu, mbere y’uko byemerwa.

Mu gihe ngo itsinda ryabanjirije urugendo rwa Perezida Chakwera rimaze kwemererwa nabwo pasiporo zabo zaragenzuwe cyane kimwe n’imizigo bari bafite, bigakorwa n’abapolisi bambaye imyenda yabo, aho kuba abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka nk’uko bisanzwe.

Imizigo ngo yanapakirwaga n’abasirikare, aho kuba abakozi basanzwe. Bikekwa ko bashakishaga niba Bushiri n’umugore batari mu mizigo, ariko ntabo babonye, nyuma bimenyekana ko yageze muri Malawi nta we uzi inzira yanyuzemo.

Bushiri yakomeje gufatwa nk’umwe mu bavugabutumwa bakize cyane muri Afurika.

Avuga ko yagiye akiza indwara zirimo Sida, agahumura abatabona, abakene bakaronka ubukire, ndetse ngo ashobora kugendera mu muyaga nubwo ibyo avuga nta kimenyetso cyerekana ko ari ukuri.

Umuvugabutumwa Bushiri n'umugore we bishyikirije Polisi
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .