00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano ni wose ku mupaka uhuza RDC n’Akarere ka Rusizi: Abahungiye mu Rwanda bose basubiye iwabo (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 February 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Ihuriro AFC/M23 ribohoye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu, Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gusubira iwabo ku bwinshi nyuma yo kumenya amakuru ko umutekano wagarutse.

Mu minsi itanu ishize ubwo M23 yinjiraga mu Mujyi wa Bukavu umutekano w’abaturage wari warazahaye noneho wahumiye ku mirari, ingabo za Congo zisahura abaturage abandi zibagirira nabi, ubundi amaguru ziyabangira ingata.

Icyakora mu gihe kitarambiranye M23 yakoze uko ishoboye Umujyi wa Bukavu iwirukanamo izo ngabo z’u Burundi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, ingabo za FARDC n’indi mitwe bakorana.

M23 ikigera mu Mujyi wa Bukavu ku wa 14 Gashyantare 2025 wabohoye abaturage ufata imipaka itandukanye ihuza RDC n’u Rwanda irimo n’uzwi nka Kamanyola, mu gice cya Bugarama ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi.

Abarenga 400 bari bahungiye mu Rwanda basubiye iwabo, bafashwa n’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi mu kubona bisi zibambutsa.

Niba ushaka kumenya byinshi kuri iyi ngingo, reba iyi video


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .