00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusozi wa Kilimanjaro wibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umusozi uherereye muri Tanzania akaba ari nawo muremure muri Afurika wa Kilimanjaro wibasiwe n’inkongi y’umuriro, hakaba hataramenyekana neza icyayiteye.

Ni inkongi yatangiye kwibasira uyu musozi ku gicamunsi cyo ku cyumweru, abaturage bagerageza kuzimya ariko bagorwa n’ubuhaname bw’uyu musozi.

Ikibatsi cy’uyu muriro cyabashaga no kugaragara ku bantu bari mu Mujyi wa Moshi uri mu bilometero uvuye kuri uyu musozi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo kireberera pariki zo muri Tanzania, Patrick Shelutete, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko bakiri gukora iperereza ngo bamenye neza icyateye iyi nkongi.

Umusozi wa Kilimanjaro ni wo muremure ku mugabane wa Afurika kuko ufite uburebure bwa metero 5895 uvuye ku nyanja ndetse ukagira na metero 4900 uvuye aho utangirira, uretse kuba muremure ni nawo muremure ku Isi mu misozi itari mu ruhererekane rw’iyindi.

Uyu musozi kandi ufite umwihariko wo kuba uri muri mike muri Afurika ihorana urubura ku gasongero, bikaba na bimwe mu bituma usurwa n’ibihumbi bya ba mukerarugendo buri mwaka.

Ntiharamenyekana neza icyateye iyi nkongi
Ni inkongi yagaragaraga umuntu ari no mu ntera kure y'uyu musozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .