Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, ASP Elly Maate, yavuze ko ukekwaho icyaha yitwa Niyonsenga Emmanuel ukekwaho kwica uwitwa Maria Kabondo.
Umurambo wa Kabondo wabonetse ku wa Gatandatu mu marembo ya hotel yitwa Mukutano, wambaye ubusa. Umwe mu batuye muri ako gace yabonye ingofero ya Niyonsenga hafi y’umurambo arayimenya, ko yari iy’umushumba wa nyakwigendera.
Inkuru yanditswe na Chimpreports kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, ivuga ko iyo ngofero ikimara kuboneka abantu bagiye mu rugo rw’aho bakekaga ko Niyonsenga aherereye basanga yihishe mu gikoni afite amaraso ku biganza no mu mutwe.
Polisi yahise ihamagarwa ita muri yombi ukekwaho icyaha mu gihe umurambo wagiye gukorerwa isuzuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!